Ingabo za FARDC ziri mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo zivuga ko umutwe wa M23 urikuzirasaho amabombe.
Nk’uko isoko ya Rwandatribune iri mu gace ka ka Butembo mu mujyi wa Goma ibivuga Gmuri iki gitondo cyo kuwa gatanu ,intambara yakomeje kwaguka mu turere dutandukanye twa Rutshuru aho ingabo za leta ziri mu nkundura yo kwisubiza uduce dusanga 10 ,umutwe wa M23 umaze kwiyomekaho nyuma ya Bunagana.
Umusirikare wo kw’ipeti rya Majoro ukorera mu gace ka Rumangabo yabwiye umunyamakuru wa Rwandatribune ko ibisasu byabyutse bigwa mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo. Uyu musirikare yagize ati:”Bibaye ngombwa ko abasirikare ba fFARDC n’imiryango yabo basohoka mu kigo kubera amabombe menshi ariguterwa muri icyo kigo.”
Umutekano muke ukomeje kuba muri ako gace watumye Perezida Felix Tshisekedi afata icyemezo cyo kuza gutura mu mujyi wa Goma kugirango asubize ibintu mu buryo ,ibi akaba yabitangarije kuri televiziyo y’igihucu cye RTNC.
Mwizerwa Ally
Tshisekedi ashatse yakwigumira i Kinshasa, aho kwegera ahabera intambara, kuko bishoboka ko ingabo za FARDC zitari kumwe na Leta ya Kinshasa, kuko ukuntu zitsindwa, bisa nka ekipe y’umupira yitsindisha match. Mu busanzwe igihe cyo kurwanira igihugu hari n’igihe nabasivile barwana nkanswe abafite imyitozo!. Rero ntabwo byumvikana ukuntu ingabo nyinshi zifite ibikoresho na support y’abaturage zipfa kumva isasu zigahunga. Ivugurura Tshisekedi yakoze nko guhindura Gen Celestin Mbala n’abandi, gufunga no kwirukana bamwe mu basirikare byashegeshe FARDC aho kuyikomeza.Igihe Tshisekdi atazi neza igituma izo ngabo ze zitsindwa kuriya yakwigumira i Kinshasa kuko bashobora kumugura nka Sgt Samuel Doe wa Liberia bikozwe na M23 cga n’ingabo ze ubwazo.
Ikirunga nikituka azahungira he? Mu Rwanda cg i Sake?
Yaba agaragaje ubwenge buke peee.
Ahubwo n’ajya gutura Goma iKinshasa bahite bamuhirika ubundi bakore ibyamunaniye aribyo mishyikirano