Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Ugushyingo 2022, imirwano ihanganishije M23 n’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo(FARDC) yakomereje mu gace ka Kishishe.
Imbunda zirimo iziremereye zumvikanye mu gace ka Kishishe hafatwa nk’agace k’ingenzi muri Gurupoma ya Bwito , Teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri ahitwa i Bambo muri Bwito ivuga ko imirwano yahabereye yatangijwe na M23 yagabye ibitero ku barwanyi b’umutwe wa Mai Mai Nyatura bari barimo gusahura abaturage.
Umusirikare ukomeye muri FARDC yabwiye Radio Okapi ko imirwano yabereye mu gace ka Kishishe yatumye abaturage benshi bo mu bice byegeranye naho nka Bukombo, Birambizo na Kirima bashya ubwoba abandi batangaira guhunga.
Uyu musirikare akomeza avuga ko abaturage bo muri aka gace babashije guhunga berekeza mu bice bya Kitshanga Kibirizi naho abandi bakomeza berekeza muri Teritwari ya Lubero.
Uyu musirikare kandi yemeje ko M23 irimo kubasumbya ingufu, ndetse ngo babashije kumenya ko M23 ishaka kugaba ibitero bigamije gufata ibice bya Kirima na Kibirizi igamije gufunga umuhanda uhuza Rwindi-Nyanzale-Kitshanga , ahitwa Mutanda muri Gurupoma ya Bukomboce.
Uyu musirikare akomeza yemeza ko Sheferi 7 za Gurupoma ya Bwito zigenzurwa mu buryo busesuye na M23.
M23 iheruka gufata Gurupoma ya Tongo iyambuye abarwanyi ba FDLR. Kugeza ubu kandi M23 irimo kugenzura Gurupoma ya Kibumba irimo agace ka 3 Antennes gafatwa nk’akingenzi mu bitero ishobora kugaba ku Mujyi wa Goma.
Dukosore ibintu bimwe abasomyi bitabavanga:
1.Bwito ni cheferi ntabwo ari Groupement
2. Mutanda ni Groupement kimwe na Mutanda, rero Mutanda ntabwo iri muri Bukombo
3. Ikindi cheferi ntabwo yabarizwa muri Groupement kuko cheferi niyo nkuru kuri groupement, nukuvuga ko Teritoire ya Rutshuru igizwe na Cheferi 2 gusa arizo: BWISHA na BWITO.
Murakoze nagiraga ngo dukureho urujijo rwaterwa no kubyitiranya
2. Mutanda ni Groupement kimwe na Bukombo sorry
Aba banyamakuru bacu nibajya bandika inkuru za hariya nibyiza ko babanza kumenya inyito zaho, byagiye bivanga abantu cyane no muri sud kivu.