Agace ka Matebe kabarizwamo urugomero rukomeye rw’amashanyarazi rwubatswe na Emmanuel Demeurode haragenzurwa na M23.
Nyuma y’imirwano yiriwe ku munsi w’ejo ihanganishije ingabo za Leta FARDC n’umutwe wa M23 kugeza mu rukerera rwo muri iki gitondo cyo kuwa Kane tariki ya 27 Ukwakira 2022 yarangiye umutwe wa M23 wigaruriye agace ka Matebe,Rukoro na Bugani.
Umusirikare wa FARDC wo ku rwego rwa Majoro utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Rwandatribune ko bakoze iyo bwabaga ariko inyeshyamba zikabarusha imbaraga bagahitamo kureka urugomero rw’amashanyarazi rwa Virunga energy bagahunga.
Uru rugomero ruherereye mu gace ka Matebe rucanira imijyi ya Rutshuru, Bunagana, Kiwanja na Goma ndetse n’indi mijyi ariko 70% by’umuriro w’uru rugomero ujya mu mujyi wa Goma nyuma yaho 30% ari umuriro utangwa n’ikigo cya REG cyo mu Rwanda.
Umwe mu baturage batuye mu mujyi wa Goma yabwiye Rwandatribune ko bafite impungenge ko Inyeshyamba za M23 zishobora gukupa umuriro w’uru rugomero bakinjira mu mwijima,bityo akaba asaba ko Inyeshyamba za M23 zakubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu ntibakupe uwo muriro.
Ubwo twandikaga iyi nkuru ,hari andi makuru yavugaga ko Inyeshyamba za M23 zirikwinjira mu mujyi wa Rutshuru ariko ko ingabo za Leta FARDC zatangiye guhunga uwo mujyi zerekeza ahitwa Rwindi.
Mwizerwa Ally
Reka bakupe uwo muriro w’amashanyarazi maze ndebe ko batareba mu kirere: Gucanira ikibuga cy’indege cya Goma? Gusharija ibyombo bavugiraho? imashini zitanga essance? Phone zirashiramo umuriro? amatara mu ijoro? pompe zizamura amazi? Amahoteri mu mwijima! Ama bank? Abakozi mu kazi computer! Bazikwirarira gusa!!!!!!!!!!!!!
Bavuge ko bagiye guhana abishe Ambassador wa Italy n’abakozi ba UN. Birahita bibaha amanota menshi iiiiiiiiiiiiiiii!. Kandi ko mu minsi iza bagiye guhana EDF-Nalu yazengereje abanyekongo!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!. Byose birahira byumvikana neza.
Oya be gukUpa umuriro kuko araba ari ukurenganya abadafite uruhare muri iriya ntambara. Ubundi se barawukupir’iki ko ku front line birimo bigenda neza.Ubundi mu ntambara mukupa umuriro kugirango murindagize adui. None FARDC isanzwe irindagiye. Ahubwo bashake ukuntu bafata mateka benshi bashoboka bagumane urugomero, Bunagana, Ntamugenga, bafate Rumangabo nab Rutshuru maze urebe ko Tsgisekedi ategura! Ak’imbwa kashobotse arega!. Nge ndi Tshisekedi sinakwivanaho umusirikare w’inyangamugayo w’utekinisiye nka Sultan Makenga. Kimwe mu byatumye ba Sultan bava muri FARDC nuko FARDC nta ndanga gaciro ka gisirikare ifite.
Oya be gukUpa umuriro kuko araba ari ukurenganya abadafite uruhare muri iriya ntambara. Ubundi se barawukupir’iki ko ku front line birimo bigenda neza.Ubundi mu ntambara mukupa umuriro kugirango murindagize adui. None FARDC isanzwe irindagiye. Ahubwo bashake ukuntu bafata mateka benshi bashoboka bagumane urugomero, Bunagana, Ntamugenga, bafate Rumangabo na Rutshuru maze urebe ko Tshisekedi ategura! Ak’imbwa kashobotse arega!. Nge ndi Tshisekedi sinakwivanaho umusirikare w’inyangamugayo w’umutekinisiye nka Sultan Makenga. Kimwe mu byatumye ba Sultan bava muri FARDC nuko FARDC nta ndanga gaciro ka gisirikare ifite. Ndi Tshisekedi, nakwinjiza M23 muri FARDC, nkayiha inshingano zo kurwanya imitwe yitwaje yose iri muri RDC ariko Sultan Makenga nkamujyana muri Etat Major, nkamuha inshingano zo kuvugurura igisirikare harimo no gusezerera bamwe no gusubiza kwi course abandi no ku recrita abashyashya, no gushaka ibikoresho bigezezweho no kongera ubufatanye n’ibindi bisirikare by’ibindi bihugu, no kubaka amashuri ya gisirikare mashya.
Asante vijana wa M23. Mumefanya kazi nzuri ya kukimbiza aduyi, kumpiga na kumcgaji.