Abajenerali 11 bo muri Uganda bahawe ikiruhuko cy’izabukuru n’umugaba w’ikirenga w’igihugu cya Repubulika ya Uganda.
Umubare wabahawe ikiruhuko cy’izabukuru ugera ku bantu 110, muri bo harimo Abasirikare, Aba Ofisiye n’aba Jenerali bakuru bo mu Ngabo za Uganda. Muba Jenerali basezerewe, harimo na Gen Kale Kayihura wigeze kuyobora Polisi y’icyo gihugu.
Urutonde rw’aba basirikare bagiye mu kiruhuko rugaragaraho abajenerali 11 na ba Ofisiye bakuru 99 bafite amapeti kuva kuri Major kugeza kuri Colonel.
Urwo rutonde rurangajwe imbere na Gen Kale Kayihura, Lt Gen James Nakibus Lakara, Maj Gen Samuel Wasswa Mutesasira, Maj Gen Joseph Arocha na Maj Gen David Wakaalo. Abandi batandatu basigaye bafite ipeti rya Brigadier General.
Aba bose bazasezererwa mu cyubahiro mu Ngabo za Uganda ku wa 31 Kanama 2023.
Icyakora, ku wa 4 Werurwe 2018 Perezida Museveni yazamuye mu ntera Martin Okoth Ochola wari Umuyobozi wungirije wa Polisi ya Uganda, ku munsi umwe General Elly Tumwine yasimbuyeho Lieutenant General Henry Tumukunde nka Minisitiri w’Umutekano.
Ni impinduka zakozwe mu gihe Polisi ya Uganda yashinjwaga kurebera ibikorwa by’umutekano muke, hakaba ubwicanyi bikarangira nta gisubizo kibonetse ku babigizemo uruhare.
Icyo gihe Gen Kale Kayihura ntiyakuweho gusa, ahubwo yaje gushyirwa ku gatebe mu myaka ine, ndetse atabwa muri yombi ashinjwa ibyaha birimo guha intwaro abantu batazikwiriye, aza kurekurwa by’agateganyo.
Umuhungu wa Perezida Museveni akaba n’Umujyanama we mu bikorwa bidasanzwe, Gen Muhoozi Kainerugaba, yigeze kwandika avuga ko uyu musirikare akwiye imbabazi, azimusabira kuri Perezida Museveni. Aba bombi baheruka no guhurira i Kabale, muri Mata 2023.