Umuyobozi w’ingabo mu karere ka Kabale gahana imbibi n’u Rwanda Godfrey Nyakahuma yavuze ko batangiye ibiganiro na Guverinoma y’u Rwanda ku bijyanye n’umusirikare wayo ufunzwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda.
Private Ronald Arinda ni umusirikare wo mu mutwe w’ingabo zidasanzwe (Special Force), bivugwa ko yafashwe n’abasirikare b’u Rwanda afatiwe mu Rwanda , nyuma yo kurenga umupaka wa Uganda.
UPDF yatangaje ko Private Arinda yashutswe n’abo bikekwa ko bakorana n’u Rwanda bamubwira ko hari inka bashaka kumugurisha birangira bamugejeje ku butaka bw’u Rwanda.
RDC Nyakahuma yemeje ko binyuze muri Ambasade Uganda irimo kuganira n’u Rwanda ku bijyanye n’uko umusirikare wabo yasubizwa muri Uganda.
Guverinoma y’u Rwanda nta byinshi yavuze kuri uyu musirikare wa Uganda bivugwa ko afungiwe mu Rwanda
Ni kenshi abasirikare ba Uganda bakunze gufatirwa ku butaka bw’u Rwanda, aho byaherukaga kuba mu kuwa 12 Kamena 2021, ahari hafashwe umusirikare witwa Pvte Baluku Muhuba wafatiwe mu cyanika afite n’imbunda nini yo mu bwoko bwa Machine Gun n’amasasu yayo.
Iki gihe u Rwanda rwaje gusubiza Uganda uyu musirikare wayo , ndetse Capt Peter Mugisha wari uhagarariye Perezida Museveni muri uyu muhango yaboneyeho gusaba u Rwanda imbabazi ndetse anavuga ko ibi bikorwa ubusanzwe bifatwa nk’ubushotoranyi bitazongera.