Ingabo z’igihugu cya Uganda (UPDF) zatangiye imyitozo yo gusenya intwaro zitagikoreshwa mu karere ka Pader.
Umuyobozi w’akarere ka Pader , Dusman Okee avuga ko imyitozo yatangiye ku wa gatatu izamara amezi abiri. Bikaba bije bikurikira umwanzuro wafashwe muri komite ishinzwe umutekano w’akarere.
Umuyobozi wa Diviziyo ya 5 ya UPDF, Burigadiye Jenerali William Bainomugisha, avuga ko imyitozo izibanda ahanini ku turere dukekwa ko twari amerembo y’inyeshyamba za Lord Resistance Army (LRA).
Kuri Brig. Jenerali Bainomugisha, inyinshi muri izi ntwaro zizasenywa zagaragaye mu ntara za Latanya, Laguti, Angagura, Acholi Bur, Awere, Lapul na Pajule yo mu karere ka Pader. Brig. Jenerali Bainomugisha yongeraho ko ibisasu birimo:ibisasu bya rutura, ibisasu bya grenade, ibisasu birasa indege hamwe na mine zitegwa ibifaru biri mu bizangizwa muri iki gikorwa.
Umuyobozi w’akarere ka Laguti, LC 3, Christopher Mwaka, avuga ko iyi myitozo ari ihumure rikomeye ku baturage b’abahinzi bahoranaga ubwoba nyuma y’uko bahagaritswe guhinga babwirwa ko mu mirima yabo habonetsemo ibisasu.
Mwaka avuga ko muri Laguti ibisasu byavumbuwe mu mwaka ushize mu midugudu ya Tumalyec, Kampala na Ongako muri paruwasi ya Lapyem.
Umuvugizi w’akarere ka Pader avuga ko abaturage b’abahinzi bo mu midugudu ya Golo, Akino na Latigi bari bamaze igihe basa n’abatereranywe kuko batahingaga imirima yabo bakekako ibisasu bibaturikana.
Okee asoza asaba abahinzi guhorana amakenga, mu gihe babonye ikintu icyo aricyo cyose batazi bakabimenyesha inzego z’umutekano.