Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, akaba n’umugaba mukuru w’ikirenga wa FARDC yayoboye inama Nkuru y’Umutekano yibanze kugusesengura ibibazo bya operasiyo z’igisirikare mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa.
Iyi nama nkuru ya Gisirikare yateraniye ku mu ngoro y’urubuga rwitiriwe U bumwe bwa Afuriki Kinshasa kuri uyu wa 3 Gashyantare 2022. Minisitiri w’ingabo Gilbert Kabanda yatanze inshamake z’uko ibikorwa bya gisirikare birikubera mu burasirazuba bwa Congo bihagaze.
Yanagarutse ku bikorwa ingabo z’igihugu cye zihuriyemo n’iza Uganda bigamije guhashyam umutwe w’inyeshyamba wa ADF ukorera muri Kivu y’amajyaruguru na Ituri.
Minisiriri w’Ingabo Gilbert Kabanda yanaboneyeho kubwira abitabiriye inama nkuru y’umutekano ko ibikorwa ingabo za Uganda zirimo muri iki gihugu bigenzurwa na FARDC ifatanije n’ingabo z’umuryango wabibumbye MONUSCO ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri iki gihugu.
Minisitiri Kabanda yavuze ko ibikorwa by’umutekano muke birimo gukorwa mu bice bya Uvira na Fizi muri Kivu y’Amajyepfo birimo gukurikiranirwa hafi n’igisirikare. Yanavuze ko kandi hari indi mitwe yadutse mu zindi ntara nka Bakanga Katanga ,Mitwaba na Tanganyika aho FARDC ihanganye n’inyeshamba mu bice bimwe na bimwe by’izi ntara.
Usibye abasirikare bakuru muri FARDC bitabiriye iyi nama , iyi nama yanitabiriwe n’abaminisitiri uhereye kuri Minisitiri w’Intebe Sama Lukonde, Minisitiri w’Imari, Minisitiri w’Umutekano mu gihugu n’abayobozi bakuru ba Polisi.
Iyi nama kandi ibaye mu gihe ibikorwa by’imitwe yitwara gisirikare cyane cyane mu Ntara ya Ituri bikomeje gufata indi ntera. Nkaho umutwe wa CODECO ukorera muri Teritwario ya Djugu uheruka kwica abasiviri 50 , mu gihe ADF ihanganye n’ingabo za Uganda nayo idahwema kugaba ibitero ku baturagebaka gace.