Kuva aho Ingabo za Uganda (UPDF) zihuje n’iza Congo Kinshasa mu kugaba ibitero ku mutwe w’inyeshyamba wa ADF muri Kivu y’Amajyaruguru, bivugwa ko Umuyobozi w’uyu mutwe Musa Baluku atarongera kubonwa n’uwo ariwe wese bigakekwa ko ashobora kuba yarakomerekejwe bikomeye cyangwa akaba yaraguye muri ibi bitero.
Chimpreports ikunze kwandika ibogamira uruhande rwa Leta ya Uganda yanditse ko kuva kuwa 30 Ugushyingo ingabo ziyunze zatangira kugaba ibitero by’indege ku birindiro bya ADF muri Kivu y’Amajyaruguru, umuyobozi w’uyu mutwe ubusanzwe ukunze gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane ataraboneka mu ruhame cyangwa yo yumvikane agira icyo atangaza kuri uru rugamba rurimo kuba.
Sheikh Musa Baluku yabaye umuyobo wa Lord’s Resistance Army guhera mu mwaka 2015, nyuma y’itabwa muri yombi rya Jamil Mukulu wawuyoboraga ryabereye mu gihugu cya Tanzania.
Baluku kandi ni umwe mu bashyiriweho impapuro zimuta muri yombi n’Umuryango wabibumbye akaba ari no ku rutonde rwirabura rw’abo Leta zunze ubumwe za Amerika ikurikiranye ibyaha by’Iterabwoba.
Musa Baluku amateka ye agaragaza ko yari umwe mu bayobozi b’umusigiti( Imam) mu mujyi wa Kampala. Nyuma y’uko ADF yimukiye muri Uganda, umuyobozi wayo Mukulu yamuhaye inshingano zo kuba umucamnza w’uyu mutwe no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amahame remezo akaze ya Islam azwi nka Sharia.
Si izi nshingano gusa kuko Baluku yanabaye Komiseri mukuru muri ADF ushinzwe Politiki .
Mu mwaka 2015 ubwo Mukulu yafatwaga, Baluku yahise amusimbura ku mwanya w’umuyobozi w’uyu mutwe ahita aniha izina ry’icyubahiro muri Islam yiyita Shiekh Musa Baluku.
Akijya ku buyobozi bwa ADF, Baluku yihutiye gushaka amaboko no kunga ubumwe n’indi mitwe yiterabwoba ku ruhando rw’Isi nka Islamic State na Al Shabaab .
Muri Nzeli 2020, Baluku ubwe yagiye mu bitangazamakuru yemeza ko ADF itakiriho ahubwo avuga ko yahindutse imwe mu ntara za Islamic State.
Ibitero UPDF imaze kugaba ku birindiro bya ADF muri Kivu y’Amajyaruguru ivuga ko yabigabye mu duce twa Kambi ya Yua, Belu 1, Belu 2 na Tondoli nkuko byemejwe n’umuyobozi w’iyi Operasiyo Maj Gen Kayanja Muhanga .