Intambara y’amagambo irakomeje hagati ya Mukankiko Sylvie wiyita Mukankiko w’umutabazi na Padiri Nahimana Thomas bahoze bakorana muri guverinoma yiyita ko ikorera mu buhungiro ariko ubu bakaba barashwanye. Mukankiko yahoze ari Minisitiri muri guverinoma yiyita ko ikorera mu buhungiro mugihe Padiri Nahimana Thomas ari perezida wayo.
Mu kiganiro giheruka guca ku gitangazamakuru cye gikorera kuri murandasi, mukankiko Sylvie yibasiye padiri Nahimana Thomas amubwira ko ari umupadiri w’igisambo n’injajwa ugamije kubiba amacakubiri n’inzangano mu banayarwanda.
Akomeza avuga ko Padiri Nahimana Thomas yirirwa arya amafaranga y’abanyarwanda baba muri opozisiyo ababeshya ko ari ayo gufasha urugamba rwo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda yatangije, nyamara yarangiza akayishyirira mu mufuka we ari na byo Mukankiko yita ubusambo.
Yagize ati “Muri abapadiri b’ibisambo n’injajwa babiba amacakubiri n’inzangano. Wirirwa urya amafaranga y’abantu ngo uri ku rugamba. Abapadiri mwihaye ibyo kuza muri politiki tuzahangana.”
Hashize igihe Padiri Nahimana ahanganye na Mukanyiko Sylvie ari nako baterana amagambo. Nubwo bose babarizwa mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ubu ntibagicana uwaka kuko Padiri Nahimana avuga ko Mukankiko ari umugore w’inkunguzi, Mukankiko na we akamusubiza ko na we ari umupadiri w’igisambo n’injajwa ubiba amacakubiri n’inzangano.
Ku rundi ruhande ariko hari abavuga ko amakimbirane hagati ya Mukankiko na Padiri Nhimana yatewe n’uko Mukanki Sylvie yari atagishoboye kwihanganira uburinganya bwa Padiri Nahimana Thomas ngo kuko amafaranga yose bakusanyaga avuye mu misanzu y’abayoboke babo yose yafatwaga na Padiri Nahimana akayirira ntiyibuke bagenzi be bakorana ndetse ntanagaragaze icyo yayakoresheje.
Byatumye benshi mu bari bagize Guverinoma ye ya mbere bamucika, harimo na Mukankiko Sylvie. Ikindi ngo ni uko bari bamaze kurambirwa ikinyoma cye ndetse ngo na Politiki ye ikaba ntakizere n’icyerekezo yatangaga .
Claude HATEGEKIMANA
RWANDATRIBUNE.COM