Urukiko rukuru rwa gisirikare rwasubitse urubanza mu mizi rw’abantu 25 baregwa kuba abayoboke b’umutwe wa RNC.
Mu iburanisha ry’uyu munsi, umushinjacyaha niwe wabanje guhabwa ijambo asaba urukiko ko hari izindi dosiye 2 bifuza ko zahuzwa n’urubanza rw’iri tsinda.
Yavuze dosiye y’uwitwa Caporal Muhire Dieudonne n’iya Private Ruhinda Jean Bosco.
Bombi bavugwa ko batorotse igisirikare cy’u Rwanda bakajya mu mashyamba ya Kongo mu ihuriro rya P5 ry’imitwe irwanya Leta y’u Rwanda.
Umushinjacyaha yasabye ko urukiko rwabatumiza nk’abantu bihishe ubutabera, asobanura ko guhuza dosiye zombi ari ku mpamvu z’uko ibyaha bakurikiranyweho byakorewe igihe kimwe, kandi bifitanye isano.
Yatinze cyane kuri Private Ruhinda Jean Bosco avuga ko ashakishwa uruhindu nk’umuntu ukuriye ishami ry’itumanaho rya gisirikare ry’iyo mitwe.
Gusa bamwe mu bakuriranyweho ibyaha bari mu rukiko bakuriwe na Majoro wacyuye igihe Habib Mudathiru (ufite ibikome ku kaguru bivugwa ko yarasiwe mu mirwano muri Kongo), bagaragaje ko nta mpamvu babona zo guhuza izo manza zombi.
Bavuga ko Private Ruhinda yitandukanyije n’umutwe wabo akajya mu mutwe w’abarwanyi b’abanyamulenge kandi ko mbere y’uko bafatwa muri 2019 hari hashize amezi agera kuri 5 yararangije kwitandukanya nabo.
Majoro Habib Mudathiru wahoze mu gisirikare cy’u Rwanda yabwiye urukiko ko atazi impamvu ubushinjacyaha buvuga ko Private Ruhinda ari impuguke ikaze mu by’itumanaho.
Ngo aho ni mu gihe we amuzi neza ubwo bari kumwe muri RNC ko atigeze ashingwa iby’itumanaho rya gisirikare.
Yahakanye yivuye inyuma kuba yaba aziranye na Caporal Muhire Dieudonne avuga ko nta mpamvu yo kubashyira mu rubanza rumwe.
Ku ngingo y’uko Ruhinda Jean Bosco yaba adakora akazi kagendanye n’itumanaho rya gisirikare mu mitwe irwanya leta y’u Rwanda, umushinjacyaha yagaragaje ko ntaho bihuriye ngo kuko ahariho hose umuntu ahindurirwa imirimo bitewe n’icyo umukoresha amukeneyeho.
Benshi mu bunganira abaregwa bagaragaje ko ntacyo bitwaye mu gihe urukiko ruzasanga izi manza zigomba guhurizwa mu rubanza rumwe.
Umucamanza yanzura ko urukiko rugomba gutumiza Private Ruhinda Jean Bosco na Caporal Muhire Dieudonne mu rubanza nk abihishe ubutabera.
Umucamanza akazatanga umwanzuro niba imanza zigomba guhuzwa mu cyumweru gitaha tariki 6 z’ukwezi kwa kabiri.
Iri tsinda ry’abantu 25 harimo 5 bafite ubwenegihugu bw’u Burundi na 2 bakomoka mu gihugu cya Uganda.
Bose bafatiwe mu mirwano mu gihugu cya Kongo mu mpera z’umwaka ushize nyuma boherezwa mu Rwanda.
Ndacyayisenga Jerome