Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yasabye Urubyiruko rwitabiriye umwiherero w’urubyiruko kwirinda gushaka iterambere ryabo mu nzira zitaboneye.
Ibi umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, yabivugiye mu mwiherero w’Uruyiruko wateguwe n’Inama y’Igihugu y’urubyiruko mu karere, kubufatanye n’ ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’abafatanyabikorwa bakorana n’urubyiruko wabereye mu Lycee du Lac Muhazi kuva tariki ya 30 kugeza tariki ya 31 Werurwe 2024.
Uwo mwiherero warurimo abayobora inzego na GAERG, Umuryango Utabara Imbabare ( Croix -Rouge ) , Abakorera bushake (youth volunteers) , abayobora Imiryango itari iya Leta iyoborwa n’urubyiruko, Unity Family, abahanzi bahagarariye abandi , urubyiruko ruri mu buyobozi bw’ amadini n’amatorero.
Uwo mwiherero w’Urubyiruko wari ugamijwe impinduka mu miyoborere y’inzego z’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko no gufata ingamba zigamije impinduka hagamije gufasha urubyiruko Kuba umusemburo w’iterambere .
Urubyiruko rwahawe ibiganiro birimo icyatanzwe na Emmanuel Munyandinda ,wagarutse ku ntambwe uRwanda rwateye mu myaka 30 ishize Ingabo za RPA zihagaritse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Mu kiganiro cyagarutse Ku rugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 , umuyobozi w’Inkeragutabara mu karere ka Rwamagana yagarutse ku byaranze Ingabo za RPA birimo , ukwihangana no kutarambirwa, umutima wo gukunda Igihugu no kwitanga.
Muri icyo kiganiro urubyiruko rwagaragarijwe Impamvu zatumye hatangira urugamba rwo kubohora Igihugu.
Muri uwo mwiherero Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB na Polisi y’Igihugu,Izo Nzego zagaragarije urubyiruko ibyaha bikorerwa muri ako karere ibyinshi bigaragaramo urubyiruko basabwa kubyirinda no kubikumira .
Mu biganiro urubyiruko rwahawe rwasabwe kugira uruhare mu kubaka umuryango utekanye kandi ushoboye ,bagatagarizwa amahirwe ari mu karere ka Rwamagana nuko bayifashisha mu gukemura ibibazo bafite .
Umuhuzabikorwa w’Inama yigihugu yurubyiruko mukarere Munyaneza Isaac yashimiye abuyobozi bw’Akarere, inzego z’umutekano, abafatanyabikorwa ndetse n’ urubyiruko rwitabiriye umwiherero asaba urubyiruko gushyira mu bikorwa imihigo biyemeje guhigura ndetse anasaba abahuguwe kuzasangiza ubumenyi bungutse abo bahagarariye.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, ubwo yasozaga umwiherero w’Urubyiruko yarusabye kugaragaza impinduka mu miyoborere y’inzego z’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko cyane cyane mu tugari no mu midugudu dore ko Izo Nzego zo hasi zidakora neza nkuko Komite nyobozi y’Urubyiruko Ku rwego rw’Akarere n’Umurenge zo zikora neza ugereranyije n’inzego zo mu midugudu n’Akagari.
Mu mpanuro za meya Mbonyumuvunyi, yanasabye urubyiruko kwirinda gushakira Iterambere mu nzira zitaboneye bashaka ubukire bwihuse .
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana yibukije urubyiruko ko muri aka Karere hari amahirwe atandukanye yafasha urubyiruko gutera imbere .
Yagize ati ” Icyo dusaba urubyiruko ni uko mubyo bakora bagamije kwiteza imbere nuko birinda guca inzira z’ubusamo . Urubyiruko rwinshi rurangazwa no kubona umuntu wakoze kera yaguze imodoka cyangwa yubatse inzu nziza nabo bakumva babikora vuba .”
Meya Mbonyumuvunyi akomeza agira ati”Urubyiruko turarusaba gukora cyane Kandi rufite intego n’icyerekezo Kandi bakirinda kwiheba no kwishora mu businzi no kwiyahuza ibiyobyabwenge .Icyo basabwa ni ugukora cyane imirimo y’ubucuruzi , ubukorikori ,ubuhinzi no gutanga serivisi zitandukanye Kandi mu Rwanda hari amahirwe menshi yafasha urubyiruko kugera ku ntego zarwo .”
Ibarura Rusange ryo muri Nyakanga 2022 ryagaragaje ko urubyiruko 130 .746 arirwo rubarizwa mu karere ka Rwamagana gatuwe n’abaturage 484.953
MUKAMUHIRE Charlotte
Rwandatribune.com