Kuri uyu wa 03 Mata 2021 Nibwo Hashojwe Urugendo shuri Rwabereye kuri NYIRANGARAMA ,Aho Urubyiruko Rushamikiye ku muryango wa FPR Inkotanyi na barwiyemezamirimo b’Urubyiruko ruturuka muturere twose tugize intara Y’Amajyaruguru uko ari Dutanu bashoje uru rugendoshuri .
Ubwo Umunyamakuru wa Rwandatribune. com yageraga aho uru rubyiruko rwashoreje ku musozi wa TARE ,yasanze urubyiruko rufite akanyamuneza kumaso ,bamutangariza ko bungukiye byinshi muri uru rugendoshuri rwateguwe na komite nyobozi y’umuryango wa FPR Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru.
CYUBAHIRO Gilbert waje uhagarariye urubyiruko rwaturutse mu karere ka Musanze ,Akaba na Perezida w’urugaga rw’urubyiruko muri aka karere yavuzeko ,Avanye amasomo menshi muri uru rugendoshuri yo kwikorera nokugerageza gushyira mubikorwa imishinga afite mu mutwe akayishyira mu ngiro.
BYIRINGIRO Robert Perezida w’urugaga rw’urubyiruko mu Ntara y’Amajyaruguru yatangarije rwandatribune ko urubyiruko abereye ku ruhembe rwafashe neza impanuro n’inama nziza bahawe na SINA Gerard nyiri enterprise URWIBUTSO ,aho yavuzeko we n’abafatanije nawe kuyobora urubyiruko rwo mu Ntara y’Amajyaruguru bagiye gukangurira urundi.
Rubyiruko rutabashije kujya muri uru urugendoshuri kwihangira imirimo no gukeresha neza amahirwe ari mu Majyaruguru biteza imbere.
SINA Gerard nawe yaganirije uru urubyiruko arubwira inzira ndende kandi igoye yanyuzemo kugirango agere aho ageze kuri uyu munsi ,Aho yabasabye gukura amaboko mu mifuka, ndetse bagakora ibishoboka byose ,kandi amasaha yose ,bakanirinda ubusambo ,n’izindi ngeso mbi, zose zatuma badatera imbere ,ubundi bakizigamira bityo Amajyaruguru agakomeza kuba ikigega k’ibiribwa mu gihugu cy’u Rwanda .
Umuyobozi wungirije w’umuryango FPR Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru wari uhagarariye Nyakubahwa Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Akaba ariwe Chairman w’umuryango muntara yamajyatuguru GATABAZI Jean Marie vianney ,Yashimiye urubyiruko kuba baritwaye neza ,bakanakurikira amasomo yose bahawe.
Yanabibukije ko igihugu cyabo kibakunda ndetse kinabaha amahirwe menshi anyuranye ,anabasaba kuyakoresha neza.
Uru rugendoshuri rwatangiye kuwa Gatanu taliki ya 03 Mata 2021 rusoza kuwa gatandatu taliki ya 04 Mata 2021 .
Pierre Celestin