Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu gutegura urugamba rwo guhashya umutwe w’inyeshyamba wa M23, igikorwa yemeza ko kigeze ku musozo.
Ibi nibimwe mu byagarutsweho na Minisitiri w’intebe wungirije akaba anashinzwe umutekano Jean Pierrre Bemba, ubwo yari mu nama na bamwe mu basirikare bakuru b’ingabo za Congo, ibintu byaherukaga kuvugwa na Gen Philemon Yav Irung mu kiganiro aherutse kugeza kubasirikare be muri Kivu y’amajyepfo .
Icyo gihe Jenerali Philemon yasabye abasirikare n’abapolisi kujya bagendana imbunda n’ugiye mu bwiherero akayigendana, uyu mu Jenerali yanaboneyeho kubwira abaturage ko bagomba kujya bo bitwaza ibibando mu rwego rwo guhangana n’umwanzi wabo we yitaga u Rwanda .
Imyiteguro y’urugamba
Uyu musirikare yabwiye bagenzi be ko byose byamaze gutegurwa kugira ngo batere nta gisigaye ndetse abamenyesha ko ibikoresho byose byamaze kugurwa ko igisigaye ari imbaritso gusa kugira ngo urugamba rwambikane.
Icyakora ntiyariye iminwa kubyerekeranye n’uko mu basirikare babo haba harimo abagambanyi, ikintu nawe yari aherutse gufungirwa.
Muri iyi myiteguro ikigaragara inyuma n’ukwiyongera kw’abasirikare muduce iyi mirwano isanzwe iberamo ndetse no muduce two muri Kivu y’amajyaruguru.
Abacanshuro nabo bakomeje kwiyongera muri iki gihugu dore ko kuri uyu wa 09 Nyakanga mu mujyi wa Goma hageze abagera ku 1000 bakomotse muri Rumania baje basanga abandi bari bahasanzwe barimo n’abacunga umutekano w’umujyi wa Goma.
Aba bacanshuro bose bahise bajyanwa muri kivu y’amajyepfo aho babanza kujyanwa mu bigo bihari ndetse hakaba harimo n’abari mu mujyi wa Bukavu abandi ku kibuga cy’indege cya Kavumu.