Gen Byamungu umwe mu bayobozi bakomeye mu nyenshyamba za M23 akaba anungirije Gen Sultan Makenga ,akomeje kugira uruhare rukomeye mu gutuma bamwe mu barwanyi bo mu mutwe wa Wazalendo bisunga M23.
Guhera mu ntangiriro z’Ukwezi kwa Gicurasi 2024, abarwanyi benshi bo mu mutwe wa Wazalendo muri teritwari ya Rutshuru intara ya Kivu y’Amajyaruguru , bafashe umwanzuro wo kujya mu mutwe wa M23 bari bamaze igihe barwanya.
Amakuru dukesha imboni ya Rwandatribune .com iherereye muri teritwari ya Rutshuru, avuga ko Gen Byamungu, yagize uruhare rufatika mu gukangurira aba barwanyi kwiyunga kuri M23, kugirango bagafatanye urugamba rwo gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi , aho kubogamira ku ruhande rw’ingabo za Leta ya Kinshsasa.
Aya makuru, akomeza avuga ko ibi Gen Byamungu yabigezeho, akoreshe ubukangurambaga mubyo benshi bazi nka “Mobilisation”, aho atahwemye kuboherereza ubutumwa abasaba kwisunga M23 bikiri mu maguru mashya.
Gen Byamungu , yagaragarije aba Wazalendo ko M23 ari umutwe ukomeye udateze gutsindwa iyi ntambara, bityo ko nta yandi mahitamo bafite usibye kuwiyungaho inzira zikigendwa ndetse anabereka ko mubyo uyu mutwe urwanira ,harimo kugarura amahoro n’umutekano muri teritwari ya Rutshuru n’ahandi mu burasirazuba bwa Congo no kurengera uburengenzira bw’Abenegihugu bambuwe n’Ubutegetsi bwa Kinshasa.
aya makuru, akomeza avuga ko aba barwanyi bo mu mutwe wa wazalendo bo muri teritwari ya Rutshuru, bemeye kumvira Gen Byamungu biyunga kuri M23 biturutse ahanini kuku akomoka mu bwoko bw’Abatembo dore ko benshi mu biyunze kuri M23, nabo baturuka mu bwo bw’Abatembo, General Byamungu nawe akomokamo, akaba ari nayo turufu yakoresheje kugirango abashe kwemeza aba barwanyi kwiyunga ku ntare za Sarambwe.
Usibye muri teritwari ya Rutshuru, Gen Byamungu aherutse no kugaraga mu gace ka Rubaya ho muri teritwari ya Masisi kari kamaze kwigarurwa na M23, arimo akangurira urubyiruko rubishaka kwiyunga kuri M23 , igikorwa cyahise gitanga umusaruro kuko ako kanya hahise haboneka abarenze 150 buzura amakamyo abiri ndetse amakuru akavuga ko hari n’abandi baje gufata umwanzuro wo kujya muri M23 nyuma y’iki gikorwa .
Ni ubukangurambaga Gen Byamungu akomeje gushyiramo imbaraga ndetse amakuru akavuga ko benshi mu rubyiruko rwo muri teritwari ya Rutshuru na Masisi, bakomeje kugaragaza inyota yo kwiyunga kuri M23, uruhare rwa Gen Byamungu rukaba ari ntashyidikanywaho muri iki gikorwa.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com