Imirwano irakomeje hagati y’umutwe wa M23 n’ingaboza za Leta FARDC mu gace ka Kibumba kegereye umujyi wa Goma, gusa hari urujijo kuri iyi mirwano.
Ku munsi w’ejo ku Cyumweru tariki 13 Ugushyingo 2022, amakuru yacicikanaga ku mbuga nkoranyambaga zo muri DRC, yavugaga ko imirwano igeze mu gace ka Kibumba kegereye umujyi wa Goma ndetse ko bishoboka ko umutwe wa M23 waba wamaze kukigarurira.
Ibinyamakuru byo muri DRC bibogamiye kuri Leta, byanditse ko FARDC yasubije inyuma ibitero bya M23 muri Kibumba ndetse ko imirwano ikomeje ariko ko FARDC ari yo igifite ubugenzuzi bw’aka gace.
Amakuru agera kuri Rwandatribune.com yanemejwe n’ibinnyamakuru byo muri DRC bibogamiye kuri Leta, ni uko guhera mu masaha ya saa kumi n’imwe za mu gitondo imirwano ikomeye yongeye gufata indi ntera hagati y’abarwanyi b’umutwe wa M23 n’ingabo za Leta mu gace ka Kibumba.
Bamwe mu baturage batuye muri ako gace, babwiye itangazamakuru ko abarwanyi ba M23 babyutse batera ibirindiro bya FARDC banyuze mu mayira ane, bagamije gufata uduce twa Mwaro, Gasizi n’umusozi wa Hehu banongeraho ko kugeza ubu imirwano igikomeje,
Andi makuru dukesha imboni yacu iri muri Teritwari ya Rutshuru, avuga ko guhera mu masaha ya saa cyenda z’igitondo, FARDC ifatanyije n’abarwanyi ba FDLR na Mai Mai Nyatura, bagabye igitero ku birindiro bya M23 biri mu burengerazuba bw’agace ka Tongo igice kigenzurwa na M23.
Ibi bitero kandi byakomereje mu gace ka Karenge muri Localite ya Kalengera kugeza mu masaha ya saa yine z’amanywa hakaba hari hakiri kumvikana urufaya rw’amasasu.
Amakuru y’imirwano ari kubera muri utu duce, yanemejwe n’umutwe wa M23 aho Maj Willy Ngoma umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare yabwiye Rwandatribune.com ko kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2022, haramutse imirwano ikomeye ndetse ko ikomeje kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.
Maj Willy Ngoma yanongeyeho, ko kugeza ubu FARDC itarabasha kubambura na Cm n’imwe y’ubutakaba bamaze kwigarurira kandi ko abarwanyi ba M23 bahagaze neza ku rugamba.
Ku rundi ruhande, amakuru ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga zo muri DRC, aravuga ko FARDC yabashije kwirukana abarwanyi ba M23 mu gace ka Kibumba, umutwe wa M23 nawo ukavuga ko ari ibihuha biri gukwirakwizwa n’abanzi ba M23 ngo kuko imirwano igikomeje muri Kibumba.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com