Ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro ikorana n’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo irimo FDLR, Mai Mai na RED Tabara ryagabye ibitero mu duce dutuwe n’abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi mu duce twa Kivumu, Rwingandura no kw’i Rumba, utu duce twose duherereye muri Gurupoma ya Basimunyaka.
Aha ni mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, Secteur ya Lulenge, Teritwari ya Fizi, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo
Ni ibitero byagabwe mu rukerera rwo kuri uyu wa 08 Ukuboza 2023, guhera mu masaha ya saa kumi n’imwe z’igitondo, aho urusaku rw’imbunda ziremereye n’izndi nto ruri kumvikanye muri utwo duce tumaze kuvuga haruguru.
Iri huriro ryagabye ibi bitero rigamije gusenyera no kwica Abanyamulenge bo mu bwoko bw’Abatutsi batuye muri biriya bice twavuze, maze itsinda rya Twirwaneho naryo rifata imbunda rihangana na ziriya Nyeshyamba.
Umwe mu baturage baturiye aho yagize ati: “Hari kumvikana urusaku rwinshi rw’Imbunda, muri Rwingandura, no kw’i Rumba ntibisanzwe. Gusa Twirwaneho rwose ikomeje gusubiza biriya bitero inyuma.”
Uyu muturage uduhaye aya makuru yanahamije ko Ingabo za FARDC zikorera muri ako gace zitigeze zitabara abaturage.
Yagize ati “Igitangaje ntacyo Ingabo za 12 ème brigade ya FARDC bari gukora ngo batabare abaturage. Ahubwo bakomeje kwibera gusa ku misozi.”
Tubibutse ko 12ème brigade iyobowe na Brigadier General Andre Oketi Ohenzo. Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, impande zose ziracyahanganye muri biriya bice byabereyemo imirwano.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com