Nyuma y’intambara ikomeye yahuje M23 n’abo bahanganye barimo inyeshyamba zifatanije na FARDC, muri iki gitondo cyo kuwa 06 Gashyantare mugihe abandi baramukiye k’urugamba Abanyatura hafi yabose bo amaguru bayabangiye ingata barahunga.
Izi nyeshyamba za Nyatura abazungu zihunze zikurikirana n’ingabo za Jenerali Ma acano zataye urugamba ku munsi w’ejo.
Abanyarwanda babivuze neza ngo agatinze ugatega iminsi, izi nyeshyamba zataye urugamba ngo zari zarigize akaraha kajya he, ngo kuko FDLR umubyeyi wabo yabahaye umurage wo gukomera ku ntego yayo.
Ngo urushyize kera koko ruhinyuza intwali nyuma yo kubona ibiri kuba kuri bagenzi babo bo bahisemo gukiza amagara berekeza mungo zabo, ibintu bishobora gusiga icyuho mu ngabo zaFARDC.
Nyatura n’itsinda ry’inyeshyamba rifite inkomoko kuri FDLR kuko kugira ngo babeho byaturutse kuriyo.Abanyatura bavuga ko ari abo mu bwoko bw’abahutu bo muri congo ibyo bigatuma bakorana bya hafi n’inyeshyamba za FDLR zivuga ko zahunze abatutsi.
Ibi nibyo buririraho bahohotera abanye congo bo mubwoko bw’abatutsi , ibintu byakomeje kugaragara no mu ngabo za Leta aho abasirikare bo mu bwoko bw’Abatutsi bahohoterwa umunsi k’uwundi nyamara ntibigire gikurikirana.
Umuhoza Yves