Inzobere zakoze ubushakashatsi ku kiyaga cya Kivu zatangaje ko cyifitemwo imyuka yica ya “Dioxyde de carbone” na “Methane” ituruka mu mashyuza igahura n’amazi y’ikiyaga, bikaba bishobora kuzaturika mu gihe kitazwi.
Iyo myuka ikaba iterwa nuko amashyuza ashobora kuba yashyuhijwe n’ ibikoma biba munda y’isi nko mu bice byigeze guhura n’ibibazo byo kuruka kw’ibirunga.
Sibyo gusa kandi aya mazi ashobora gushyushywa no kunyura ahantu hari urutare rushyushye munda y’isi.
Ibi bigatera impungenge ko iyi myuka ishobora kuzaturika nkuko byagenze ku biyaga byo muri Cameroon byari byifitemo iyo myuka maze bigaturika bigahitana abagera 1800 n’ibindi binyabuzima bitagira ingano.
Sergei Katsev, umushakashatsi akaba n’umwarimu muri Kaminuza ya Minnesota Duluth yo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, asobanura ko Ikiyaga cya Kivu gifite imiterere idasanzwe kuko ku gice cyacyo cyo hejuru muri metero 60 gusa ari ho amazi abasha kwivanga mu buryo buhoraho, na ho mu kindi gice agahora ari hamwe.
Uko kuba ibice by’ ikiyaga cya Kivu binyuranye mu buryo bugaragara, ngo bisobanuye ko imyuka ya ‘Dioxyde de carbone’ na ‘méthane’ izamuka iturutse mu ndiba y’Ikiyaga igafungwa na ya mazi atava aho ari, igakomeza kwikusanyiriza muri icyo gice cyo hasi kiri mu bujyakuzimu bwa metero 260 kumanura.
Katsev agaragaza ko mu gice cyo hasi cya Kivu hamaze kugera ilometero cube 300 za ‘Dioxyde de carbone’, na Kilometero cube 60 za ‘Méthane’. Iyo myuka ikihagera yahise yivanga n’undi wa ‘Hydrogène’ uturuka mu gice cyo hejuru cy’Isi kizwi nka ‘Crust’.
Philip Morkel, umukozi muri Sosiyete ya Hydragas Energy yo muri Canada ifite gahunda yo gucukura ‘Méthane’ mu kiyaga cyaKivu, yasobanuye ko “iyo myuka iri kwikusanyiriza muri icyo gice cyo hasi cy’Ikiyaga nimara gutoha 100% ni bwo izaturika isandare.”
Urwo ruvange rw’imyuka yica rugeze kugipimo cya 60%. Uku guturika kuzangiza byinshi bikikije iki kiyaga cyane gituwe n’abarenga miliyoni ebyiri.
Morkel avuga ko iryo turika ribaye, ryasohora imyuka igateza igicu cyinshi gishobora kumara iminsi cyangwa ibyumweru hejuru y’Ikiyaga, kizamuka mu kirere.
Iryo turika ngo mu munsi umwe ryakohereza imyuka ihumanya ikirere ingana na 5% bya bene iyo myuma yoherezwa ku Isi yose buri mwaka.
Imibare y’impfu zabaho yo bivugwa ko yaba iteye ubwoba, kuko ababarirwa muri miliyoni ebyiri baturiye inkengero z’ Ikiyaga cya Kivu, hagaragazwa ko iyo myuka igeze mu bice batuyemo, byatwara umunota umwe bose bakaba bamaze gupfa.
Nubwo abashakashatsi bamenya ingano y’iyo myuka imaze kwikusanya akaba ari yo bashingiraho bagenekereza ibyago byo kuba iturika ryaba, hari izindi ngingo nkeya zitavugwaho cyane ariko na zo zishobora kuba imbarutso y’iryo turika.
Nk’umutingito ubaye ushobora gutigisa ibyo bice by’Ikiyaga, bigatuma iturika ribaho. Iryo turika ngo rishobora no kwenyegezwa n’uburyo bukoreshwa mu gucukura ‘Méthane’.
Kuva mu 2016, ‘Gaz Méthane’ yatangiye gucukurwa mu kiyaga cya Kivu hagamijwe kuyifashisha mu gukwirakwiza amashanyarazi, no kugabanya ibyago byo kuba iryo turika ryabaho.
Gusa inzobere zigaragaza ko bidakozwe neza hakagira ikintu gihungabanya imiterere y’Ikiyaga, byatera rya turika ririmo kwirindwa.
Ikiyaga cya Kivu ni kimwe mu biyaga byiza bigize Afurika, giherereye hagati y’igihugu cya Congo n’u Rwanda kandi kikaba kimena mu mugezi wa Rusizi utemba ugana mu kiyaga cya Tanganyika.
Cynthia NIYOGISUBIZO
Rwandatribune.com