Gen Maj Ntawunguka Omega ashinjwa kuba inyuma y’izo mfu mu buryo bwihishe
Umutwe wa FDLR wakomeje kurangwa n’amacakubiri ashingiye ku cyenewabo,ingengabitekerezo y’uturere ku bavuka mu gace k’amajyepfo n’amajyaruguru byiswe Kiga na Nduga,aho abavuka mu karere k’amajyaruguru bakomeje kwiharira ubutegetsi,naho abanda bagenda bahezwa,hari na bahahwe imyanya y’udukingirizo benshi mu bayobozi bagendaga bavuga ukuri ku bitagenda barishwe,abandi bahabwa amarozi n’agatsiko kayobowe na Gen.Omega afatanyije na Major Bizabishaka.
Kw’kubitiro twavuga urupfu rw’amayobera rwa Col. Rutiganda ‘George Mazizi’ washakishwaga kubera uruhare muri Jenoside yapfuye azize amarozi ku gambane kakozwe na Gen.Ntawunguka Omega Komanda FDLR/FOCA.
Col. Rutiganda Jean Damascène wakoreshaga amazina ya ‘George Mazizi’naho kumbuga nkoranyambaga akaba yiyitaga Donat Gapyisi yishwe n’amarozi akaba yaguye ahitwa iParisi mu birindiro bya FDLR FOCA, ni muri Gurupoma ya Bwito,Teritwari ya Rucuru ,Kivu y’amajyaruguru mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Inkuru y’urupfu rwa Col Mazizi ikaba yatangiye gucicikana none mu gitondo cyo kuwa 24 Mutarama 2021,isoko y’amakuru ya Rwandatribune iherereye muri Bwito ivuga ko uyu Col Mazizi wari umaze iminsi arwaye uburozi yaratumbye inda n’ibirenge yari ashinzwe ibirindiro bikuru by’umutwe waFOCA bita(Quartier general),ubu burozi bukaba bwarazanwe na Majoro Bizabishaka inshuti magara ya Gen.Omega, abukuye iBugande,bikaba bivugwa ko yabuhawe na Pasiteri Busigo umwe mu bayobozi ba RNC ukorera muri Uganda.
Gen.Bgd Karebu yishwe mu kwezi kwa Nyakanga 2020 akaba yari akuriye urukiko rwa gisilikare muri FDLR uyu mugabo akaba yarakundaga gushinja bamwe mu bayobozi ba FDLR kwigwizaho imitungo ndetse no kunyunyusa rubanda ntacyo bateze kubamarira,Gen Kalebu yakunze kubaza Gen.Omega kuba yibera mu masengesho ntatekereze uburyo abanyarwanda bazataha,ayo magambo yatumye Gen Kalebu yicwa atezwe igico n’abasore bari bateguwe na Maj Bizabishaka.
Gen de Brigade Secyugu yishwe kuwa 22 Nzeri 2020 atezwe igico n’abasore ba Gen.Omega,Rwandatribune yamenye ko uyu Secyugu n’ubwo yari Jenerali ariwe mu Ofisiye mukuru muri FDLR wari ukennye cyane dore ko yari afite umugore warwaye ibisazi,ntiyahwemaga gukomangira Gen Omega amusaba infashanyo yo kujya kuvuza umugore we mu Bitaro bya Mulago biherereye muri Uganda,akababaro gatewe n’ibisubizo bidahwitse nibyo byaba byaratumye yubahuka Gen.Omega aramutuka,bituma Omega amucira urubanza ko ari Inyenzi aza kwicwa kuwa 22 Nzeri 2020.
Jenerali Secyugu amazina ye y’ukuri yitwa Nsengiyunva Venuste ,yavutse mu mwaka wa 1962,avukira mu cyahoze ari segiteri ya Bugarura,Komini Muhura,Perefegitura ya Byumba ubu ni mu Karere ka Gatsibo avuka mu mUryango ukomeye w’Aba Secyugu iMuhura,yinjiye mu gisilikare cya EX FAR mu mwaka wa 1989,ubwo ingabo za RPA zateraga igihugu Gen Secyugu nibwo yinjiye mu ishuri rikuru rya Gisilikare ESM mu cyiciro cya 30.
Gen de Brigade Ruvugayimikore Ruhinda n’andi mazina ye Gato Karakura,yari muyobozi w’Ingabo zidasanzwe z’Umutwe wa FDLR, ubusanzwe amazina ye yitwa Protogène Ruvugayimikore, yishwe na Gerenade yari yatezwe mu buriri bikozwe n’umusilikare wamurindaga ,aho bivugwa ko uyu musilikare yari amaze igihe gito yoherejwe na Gen Omega mu butumwa bwo kuyobora abarinzi ba Gen.Ruhinda.
Byose byaje gushyirwa kuko ubwo Ruhinda yategwaga Gerenade habanje ubutumwa bumusaba kuva mu birindiro bye agasura ingabo,ibyo byose bikaba byarakozwe kugirango abone uko aha intumwa ye Lt.Eric Ruhinda adahari,ubwo Gen Ruhinda yagarukaga agiye kuryama yaturikanywe n’izo gerenade,icyakurikiyeho n’uko uwaziteze yafatiwe Kanyabayonga na Mai Mai Kabido ariko Gen Omega ategeka Mai Mai ko zimurekura akigendera.
Mu nkuru itaha tuzabagezaho urutonde rw’abandi basilikare bakuru bagera kuri 10 bagendana amarozi bahawe n’itsinda rigari rya gen omega benshi akaba ari abo yise abanyenduga aho bahozwa ku nkeke ko baba bakorana n’umutwe wa CNRD/FLN.
Icyitegetse Frolentine
Rwandatribune