Jean Pierre Bemba Gombo Minisitiri w’umutekano wungirije muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo,kuri uyu wa 12 Kamena yagiriye uruzinduko mu burasirazuba bw’igihugu cye mu mujyi wa Goma, uruzinduko rwasize rugaragaje ko hari ikindi kidasanzwe cyari cyamuzanye kitari ugusaba imitwe y’inyeshyamba gushyira intwaro hasi.
Uyu musirikare ukomeye yaje muri uyu mujyi aganira n’abakuru b’ingabo, ariko ntiyasoreza aho kuko yahise ajya gusura ingabo aho ziri mu gace ka Kibumba muri Teritwari ya Nyiragongo ndetse n’ahitwa mu Isake aho yaganiriye n’abasirikare abasaba gukomera ku mugambi wo guhashya umwanzi uko byagenda kose.
Uyu musirikare asuye izi ngabo zisa n’iziryamiye amajanja k’urugamba mu gihe igihugu cye giherutse kwakira abandi bacanshuro bakomotse muri Lomania baje basaga bagenzi babo ubu bakaba bagera ku gihumbi kirenga.
Aba bacanshuro bazanywe mu mujyi wa Goma mu bice bitandukanye nka Bambiro kuko ari nabo bacunga izamu rya ni joro ryo muri uyu mujyi.Aba biyongera ku wumdi mubare utari muto w’abarusiya.
Ibi bibaye mu gihe iki gihugu kiri kurushaho kwigwizaho intwaro zikomeye nk’indege zitagira abadereva ,imbunda zikomeye n’imodoka bya gisirikare ndetse n’amasasu atandukanye. Bikagaragara ko iki gihugu kiri gutergura intambara ku buryo bweruye n’ubwo uyu mu Minisitiri w’umutekano yaje yitwaje ko aje gusaba imitwe yitwaje intwaro kurambiga intwaro hasi.
Ubusesenguzi bunyuranye bugaragaza ko uruzinduko rw’uyu muministre rugamije gusaba no gutegura abasirikare kwinjira mu rugamba.Iyo biba ubutumwa bwo gusaba FARDC kwihanganira ubuzima bwo kudahembwa ibayemo,Ministre Bemba yari kugirana ibiganiro n’abasirikare bakuru gusa ntibimusabe kujya mu birindiro ngo aganire n’ingabo muri rusange.
Muri iki gihe kandi ingabo za Congo zihanganye n’umutwe w’inyeshyamba za M23 bakunze kuvuga ko zifashwa n’igihugu cy’u Rwanda.
Ibi kandi byahereye cyera ubwo Laurent Desire Kabira yahitagamo kwifashisha inyeshyamba za FDLR avuga ko agiye gusubiza intambara aho yaturutse, izi nyeshyamba zafatwaga nka Force Speciale zahabwaga intwaro hanyuma zikajya kurwana.
Ni kenshi kandi abanye congo bakunze kumvikana bavuga ko abavuga ururimi rw’Ikinyarwandaatari bagomba gusubira iyo baturutse.
Bamwe mubahanga mu bya Politiki bakomeje kugaragaza ko uburyo iki gihugu kiri gukemura ibibazo byacyo bizagira ingaruka ku karere k’ibiyaga bigari kuko iki gihugu gikomeje gukwira kwiza intwaro mu baturage b’abasiviri kuva igihe batangiriye gukorana n’imitwe yitwaje intwaro ibarizwa muri Congo.
Ibi babivuga kubera ko inyeshyamba nyinshi zibarizwa muri iki gihugu ziba zitarize ibijyanye n’igisirikare ndetse akenshi ikaba iba igizwe n’abana , bityo rero bagatangaza ko gukwirakwiza izi ntwaro mu basivile byateza ibibazo mu karere k’ibioyaga bigali kose
Izo mpamvu zose zavuzwe haruguru zigaragaza ko uyu mugabo yazanywe na gahunda ikomeye yo gutegura urugamba ku nyeshyamba za M23 cyangwa se ku Rwanda nk’uko bajya babivuga.