Guverinoma y’u Rwanda n’iya Peru byatanze kandidatire yo gufatanya kwakira inama mpuzamahanga ya dipolomasi yiga ku masezerano akumira ikoreshwa rya Palasitike izabera i Kigali, ndetse n’indi yiga ku gufata ingamba byihuse iteganywa kuzabera i Lima (KigaLima).
Gahunda yo gutanga kandidatire yabereye i Ottawa muri Canada ku wa Kabiri tariki ya 23 Mata 2024, u Rwanda rukaba rwahagarariwe n’itsinda riyobowe na Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc.
Ni mu biganiro bibaye ku nshuro ya kane bigamije gutegura no gushyiraho amasezerano mpuzamahanga yo guhangana n’ibikoresho bya Palasitike bihumanya ibidukikije.
Ibyo biganiro byahurije hamwe abahagarariye ibihugu byabo barenga 100 baturutse mu bice bitandukanye by’Isi kugira ngo baganire ku bushobozi bw’u Rwanda na Peru bwo kwakira izo nama.
U Rwanda nka kimwe mu bihugu biyoboye Ihuriro Mpuzamahanga rigamije kurandura burundu ihumanya ry’ibidukikije riterwa n’imyanda ya Palasitike bitarenze mu mwaka wa 2024, rukomeje guhagararira amahanga gusinyana amasezerano agenzura uruhererekane rw’imikorere n’imikoreshereze ya palasitike.
Minisitiri Dr. Mujawamariya yavuze ko u Rwanda rukomeje gushyigikirwa n’ubushake bukomeye bwa politikindetse n’ubufatanye bw’abaturage mu guhangana n’ikibazo cy’imyanda ya Palasitike
Yakomeje agaragaza ko uko mwiyemeza kudatezuka gufasha u Rwanda gutera intambwe ikomeye mu kubungabunga ubuzima, imibereho myiza y’abaturage no kwita ku mubumbe batuyeho.
Yagize ati: “Ni muri urwo rwego u Rwanda na Peru byafatanyije gutanga kandidatire yo kwakira Inama y’Abadipolomate i Kigali izakurikira ibiganiro bizakorwa ku nshuro ya gatanu, n’iyiga ku gufata ingamba zihuse izabera i Lima (mu Murwa Mukuru wa Peru).”
Ubwo busabe buje mu gihe Umuryango w’Abibumbye ukomeje ibiganiro bigamije kwihutisha isinywa ry’amasezerano mpuzamahanga agamije kugabanya ubwiyongere bw’imyanda ya Palasitike ikomeje kwiyongera mu nyanja, ibiyaga, imigezi no ku butaka.
Umuryango w’Abibumbye ukomeje gushishikariza ibihugu guhuriza hamwe imbaraga mu kwihutisha isinywa ry’ayo masezerano, mu gihe imibare igaragaza ko nibura buri mwaka hatunganywa toni miliyoni 400 za palasitike kandi ingano nini igaturiza mu mazi magari cyangwa mu bimpoteri.
Muri Werurwe 2022, ni bwo ibihugu 175 byemeje amabwiriza yafunguye ibiganiro ku gushyiraho amamasezerano mpuzamahanga agenzura uruhererekane rw’imikorere n’imikoreshereze ya Palasitike.
Ambasaderi wa Ecuador mu Bwami bw’u Bwongereza Luis Vayas Valdivieso, uyoboye ibiganiro bya Loni bihuje za Guverinoma muri iki cyumweru, yagize ati: “Ni ingenzi cyane ko twumvikana kuri aya masezerano none.”
Yakomeje agira ati: “Isi ihanganye n’ingorane z’inyabutatu zijyanye n’imihindagurikire y’ibihe, gutakaza urusobe rw’ibinyabuzima ndetse n’imyanda y’ubwoko butandukanye. Ariko ari amasezerano yasinywe ku ngorane ebyiri za mbere, ariko ntayo arasinywa ku bijyanye no guhangana n’imyanda.”
Yavuze ko imyanda ya palasitike ikomeje kugira ingaruka zikomeye ku bidukikije, ndetse n’ubuzima bw’abantu kubera ibinyabutabire biyiturukamo bikanduza amazi n’ubutaka.
Ibyo biga niro bije bikurikira ibiheruka kubera i Nairobi muri Kenya mu kwezi k’Ugushyingo 2023, byanzuye ko hakwiye kwibandwa ku micungire y’imyanda aho kugabanya ikorwa rya pulasitiki.
Ubushakashatsi bugaragaza ko hejuru ya 98% by’ibikoresho bya Pulasitiki bikoreshwa rimwe bikorwa biturutse ku bikomoka kuri Peteroli, ndetse ibigo birindwi bya mbere ku Isi bikora palasitike ni na byo bitunganya ibikomoka kuri peteroli.
Muri iki cyumweru ni bwo ibihugu byiteze gutera intambwe idasubira inyuma muri aya masezerano mpuzamahanga ya mbere, ariko ibiganiro birimo kubera i Ottawa bikomeje kuzamo amaharakubiri ku ngingo zikwiye kuba zikubiye muri ayo masezerano.
Mu gihe Guverinoma zemeranyijwe ku masezerano atanga igisubizo ku buryo palasitike zicungwa nyuma yo gukoreshwa ndetse n’uko zikoreshwa, byaba bivuze ko yaba abaye aya mbere y’ingenzi atanga umusanzu uremereye mu guhangana n’ubwiyongere bw’ubushyuhe bukabije ku Isi kuva hasinywa amasezerano ya Paris mu 2015.
Mu cyumweru gishize, Laboratwari y’Igihugu yitiriwe Lawrence Berkeley muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), yatangaje ko ikorwa rya Palasitike rigira uruhare runagana na 5% rw’ibyuka bihumanya ikirere kandi ngo iyo ngano ishobora kwiyongera ikagera kuri 20% mu mwaka wa 2025 mu gihe nta gikozwe.
Imibare itangazwa na Loni yerekana ko imyanda ya Palasirike na yo akenshi itwikwa ikohereza ibyuka bihumanya mu kirere, aho usanga munsi ya 10% by’iyo myanda ari yo ifatwa ikongera gutunganywamo ibindi bikoresho.
MUKAMUHIRE Charlotte
Rwandatribune.com