Kuri uyu wa gatanu tariki ya 20 Kanama 2021 ,Leta y’uRwanda yashikirije iy’uBurundi abagabo babiri bakomoka muri kiriya gihugu bakekwaho ibyaha bitandukanye bafatiwe k’ubutaka bw’uRwanda
Ni igikorwa cyabereye ku mupaka wa Ruhwa uhuza uRwanda n’uburundi mu karere ka Rusizi,
Aba bagabo barimo uwitwa Gahimbare Jux na Rivugimana Gerard bakekwaho icyaha cy’ubujura,
Uyu munsi nibwo berekanwe,urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwavuzeko bafatanwe $4000,miliyoni zisaga 8 z’amafaranga y’Amarundi n’ibihumbi bisaga 200 n’ibihumbi bisaga 500 bw’amafaranga ya congo.
Uru rwego rwashimangiye ko” Ntawuzakorera ibyaha mu burundi ngo uRwanda rumucumbikire”
URwanda rwashikirije uBurundi aba banyabyaha nyuma y’uko hashize ukwezi rubashikirije abandi banyabyaha 19,aba bahoze ari abarwanyi bo mu mutwe wa RED –TABARA urwanya ubutegetsi bw’uBurundi nyuma yo gufatirwa mu ishyamba rya Nyungwe.
Uwineza Adeline