Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi Barafinda
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwafashe runahata ibibazo Barafinda Sekikubo Fred rwanzura ko ajyanwa gusuzumirwa mu Bitaro by’indwara zo mu mutwe, Caraes Ndera.
RIB yahamagaje Barafinda Fred ngo azayitabe ku cyicaro gikuru cyayo tariki 10 Gashyantare 2020 ariko ntiyahagera.
Urwandiko RIB yageneye Barafinda ku wa 5 Gashyantare 2020, rwamumenyeshaga ko atumiwe ” ku itariki ya 10/2/2020, isaha ya saa mbili za mu gitondo ku Kimihurura ku cyicaro gikuru cy’Ubugenzacyaha, aho dukorera. Tugusabye kuza witwaje uru rupapuro hamwe n’Irangamuntu.”
Nyuma y’uko RIB ihamagaje Barafinda ngo agire ibyo abazwa ntiyitabe, yagaragaye mu bitangazamakuru byo kuri internet atangaza ko atazitaba ngo kereka ahamagajwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.
Kuri uyu wa 11 Gashyantare 2020 nibwo yafashwe anasabwa ibisobanuro ku byo yagombaga kubazwa.
Mu kiganiro Rwandatribune.com yagiranye n’Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha RIB Madame Umuhoza Marie Michelle yahamije ko Bwana Barafinda Sekikubo Fred yatawe muri yombi koko, mu kubahata ibibazo abagaragarizako afite uburwayi bwo mu mutwe nibwo hafashwe icyemezo cyo kumujyanira ibitaro by’indwara zo mu mutwe, Caraes Ndera, kugirango byemezwe ko ari umurwayi koko.
Nubwo urwego RIB ibivuga gutyo mu kiganiro twagiranye na Madame Mukantaho Marie Louise umufasha wa Bwana Barafinda akunda kwita First lady, yadutangarije ko umugabo we ari muzima ko ari ukumesebya ko na we yiteguye kugana ubutabera.
Twashatse kumenya icyo Bwana Barafinda yaba akurikiranweho na RIB ariko Umuvugizi wa RIB atubwirako ibyo akurikiranweho bikiri ibanga.
Mwizerwa Ally