Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, hakomeje kuvugwa byinshi birebana no kuva kwa M23 mu gace ka Kibumb, igikorwa uyu Mutwe wakoze k’ubushake kuwa 22 Ukuboza 2022 mu rwego rwo kubahiriza imyanzuro ya Luanda.
Nyuma y’iminsi ibiri gusa iki gikorwa kibaye, Kuwa 24 Ukuboza 2022 Gen Sylvain Ekenge umuvugizi wa FARDC ,yatangaje ko icyo umutwe wa M23 wakoze uva mu gace ka Kibumba ,ari igikorwa kigamije kuyobya uburari cyivanze n’uburyarya, mu rwego rwo kujijisha no kurangaza Abanyekongo n’Imiryango mpuzamahanga.
Yakomeje avuga ko Abarwanyi ba M23 bavuye muri Kibumba ,aho kujya mu birindiro byabo bya kera nk’uko babisabwa mu myanzuro ya Luanda , bahise bajya mu bindi birindiro byayo biri muri Teritwari ya Rutshuru bagamije kongera imbaraga za gisirikare mu duce bagenzura ndetse ko bari mu myiteguro yo kugaba ibitero muri Teritwari ya Masisi.
Kuri uyu wa 26Ukoboza 2026, amakuru yiriwe acicikana mu binyamakuru n’imbuga nkoranyambaga byo muri DRC ,avuga ko hari abaturage bahungutse basubira mu ngo zabo mu gace ka Kibumba, babihaye ubuhamya ko Abarwanyi ba M23 batarava muri Kibumba bose.
Ibi binyamakuru ,bikomeza bivuga ko ubuhamya bwatanzwe n’Abamotari barimo gutwara abagenzi berekeza Kibumba ,bwemeza ko hari abarwanyi ba M23 bakiri mu birindiro byobo mu gace ka Kibumba.
Aba bamotari, ngo bongeraho ko hari barwanyi ba M23 bagaragaye mu Isoko rya Kibumba bagiye guhaha imboga abandi bagaragara bari ku kicaro cy’Ubuyobozi bwa Teritwari ya Nyiragongo ku munsi wejo .
N’ubwo bimeze gutya ariko, umutwe wa M23 uvugako wamaze kuva muri kibumba k’umugaragaro, kandi ko byakorewe mu maso y’Intumwa za MONUSCO n’ingabo z’Umuryango wa EAC n’izindi ndorerezi, mu rwego rwo kubahiriza imyanzuro ya Luanda na Nairobi no gushakira amahoro igihugu , binyuze mu nzira y’amhoro.
Aya makuru FARDC iyatanga ibizi. Icyangombwa amahanga yose yagaragarijwe ubushake bwa M23