Mu gititondo cyo kuri iki cyumweru indege ya Gisirikare yo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yakoze impanuka ihitana abantu 3 abandi 5 barakomereka k’uburyo bukomeye, ubwo yakoreraga impanuka hafi y’ikirwa kiri cyonyine mu majyaruguru ya Ositaraliya.
Iyi ndege yo mu bwoko bwa Hybrid vertical-takeoff yagurutswaga n’abasirikare b’abanyamerika bari bari mu bwato mu majyaruguru y’umugabane wa Ositaraliya ku kirwa cyitaruye ibindi ndetse banatangaje ko byagoranye gutabarwa ngo kuko ari mu gace kadatuwe kandi kari kure y’ahatuwe.
Iyi ndege yaje kugongana n’indi hejuru y’ubwato bwarimo abantu 23. Uwo mwanya 3 bahise bahasiga ubuzima naho 5 barakomereka bikomeye ndetse bakaba bahise babajyana mu bitaro bya Royal Darwin, nk’uko byatangajwe n’abasirikare bakorera mu mazi muri iyi Nyanja.
Ibikorwa byo gutabara byari bigoye kubera ko impanuka yabereye, ku kirwa cya Melville kiri kure y’ingo kandi kikaba kidatuwe namba. Ni ikirwa giherereye mu birometero 60 mu majyaruguru y’umugabane wa Ositaraliya.
Ubuyobozi bwa Leta zunze ubumwe z’amerika bwatangaje ko ubutabazi bukiri gukorwa.