Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA),zatangaje ko Uburusiya burimo kwica abasirikare babwo ,bagerageza gusubira inyuma mu mirwano ikaze iri kubera mu burasirazuba bwa Ukraine.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zikomeza zivuga ko bamwe mu basirikare bakomeretse n’abishwe ku ruhande rw’Uburusiya hafi y’umujyi wa Avdiivka, byakozwe ku mategeko y’abayobozi babo bwite.
K’urundi ruhande ,Ubutegetsi bwa Ukraine, buvuga ko abasirikare b’Uburusiya bamaze gupfira n’abakomerekeye muri iyi mirwano iri kubera muri aka gace, bagera ku 5,000, mu gihe Amerika nayo yungamo ikavuga ko Uburusiya bwatakaje imodoka 125 z’intambara n’ibikoresho birenze cyangwa se bingana nk’ibikoreshwa na batayo imwe.
Umuvugizi w’igisirikare cya Ukraine, nawe yavuze ko Ingabo z’Uburusiya zirimo kwanga gutera ibirindiro bya Ukraine hafi ya Avdiivka, bitewe n’uko ziri gutakaza abasirikare benshi, ndetse ko habayeho kwigomeka mu mitwe imwe n’imwe y’ingabo.
Usibye abasirikare bari huganganga,Umujyi wa Avdiivka ,usa nk’uwambaye ubusa kuko abaturage bawo bagera ku 30,000 hafi ya bose bamaze kuwuhunga , bitewe n’uko Ingabo z’Uburusiya zikomeje kuwumishaho ibisasu.
Ibi kandi ,biheruka kwemezwa na Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky, wavuze ko ibiri kubera muri uwo mujyi biteye ubwoba ndetse bikomeye mu buryo bw’umwihariko.
Umutesi Jessica