McCarthy yari perezida w’umutwe w’abadepite muri Amerika , akaba yaregujwe ku wa kabiri akuweho n’Abadepite bo mu ishyaka ry’Aba Democrate bafatanije n’abo mu ishyaka akomokamo, benshi bakaba bafite ubwoba ko uzamusimbura ashobora kuba umuheza nguni, bikazatuma ubufasha Ukraine yahabwaga na Leta zunze ubumwe z’amerika bugabanuka.
Amerika iteganya kuzatora ugomba gusimbura McCarthy ku ya 11 Ukwakira uyu mwaka.
Ku ruhande rw’aba Républicains, McCarthy yashinjwaga ubugambanyi, gukora ibintu byinshi mu nyungu ze kurusha iz’ishyaka no gukorana bya hafi na Perezida Joe Biden, ngo Inteko ishyigikire ibyemezo Biden ashaka aho kuba yakore ibyo akeneweho
Naho aba Democrates bo, bashinja McCarthy kutagira umurongo ahagararamo, kwitambika imishinga y’amategeko agamije guha inkunga Ukraine no kuba atari umwizerwa bakurikije uburyo mu 2021 ubwo ku Nteko habaga imyigaragambyo bivugwa ko yatejwe na Donald Trump wari Perezida, ngo McCarthy bamushinja Kandi ko afite kujarajara bitewe nuko yari yavuze ko atazashyigikira trump nyuma bigasoza amushyigikiye.
Ukraine ishobora kugorwa no kubura ubufasha bwibyo yahabwaga n’ Amerika, kuko biragoye ko ugiye gutorezwa kuba yasimbura McCarthy yazafasha Ukraine mu ntambara iba irwana n’Uburusiya.
Ibi Kandi birashaka gushimangira Ishyaka ry’aba Républicains rivuga ko ritagomba gufasha ibindi bihugu kandi nabo bagikeneye kwiyubaka, ariko kandi ibi babivuga bitewe nuko iri shyaka risanzwe ridashyigikira leta ya Biden.
Byagarutsweho n’Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gushishikariza abashoramari kujya muri Ukraine (Ukraine Invest), Sergiy Tsivkach yavuze ko kuva ku butegetsi kwa McCarthy bikwiriye guhangayikisha buri wese.
Yagize ati “impamvu isi yose muri rusange igomba guhangayikishwa n’iki kibazo ni uko Ukraine itari kurwana irwanira igihugu cyayo gusa ahubwo iri kurwanira demokarasi no gukuraho igitugu ku isi hose.
Niyonkuru Florentine