Nyuma yo guterana amagambo kw’igihugu cya Korea ya Ruguru na Leta zunze ubumwe z’Amerika kubera kugerageza ibisasu bya Misile mu cyumweru gishize, noneho Leta zunze ubumwe z’Amerika hamwe na Korea y’Epfo barashe ibisasu bya Misile murwego rwo gutanga Gasopo.
Ibi byabaye mu ruturutu rw’ejo kuwa 04 Ukwakira2022 ubwo ingabo za USA hamwe na Korea y’epfo byarasaga ibisasu byinshi cyane, munyanja y’ubuyapani,ibi byakozwe murwego rwo guha gasopo Korea ya ruguru.iyi Nyanja iri hagati y’ubuyapani na Korea , ibisasu byarashwe mu burasirazuba bw’iyi Nyanja.
Ku wa kabiri, Pyongyang yarashe igisasu cya misile kiraswa kure mu bikorwa byo kugerageza intwaro zabo,nibwo bwari ubwa mbere yari igicishije hejuru y’Ubuyapani kuva mu 2017.
Mu kwihorera, Amerika, Ubuyapani na Korea y’Epfo biri mu myimenyerezo rusange mu rwego rwo kwerekana ingufu zabo.
Itangazo ryasohowe kuri uyu wa gatatu, rivuga ko Korea y’Epfo hamwe n’Amerika, buri gihugu cyarashe misile zo mu bwoko bwa ATACMS (Army Tactical Missile System) zakorewe muri Amerika.
Umuvugizi w’Inama nkuru y’igihugu ishinzwe umutekano muri Amerika, John Kirby, yabwiye CNN ko ibi bisasu byarashwe mu rwego rwo kwerekana ko Amerika n’incuti zayo bihora byiteguye kuba byakwishyura ubushotoranyi bwa Korea ya ruguru.
Hagati aho, igisasu cya Korea y’Epfo cyagize ingorane giturika kitaragera aho bari bakirashe, ariko ntabyo cyangije, nk’uko igisirikare cya Korea kibitangaza.
Igisirikare kivuga kandi ko misire yo mu bwoko bwa Hyunmoo-2 yari itwaye ikibombe nayo itaturitse, iki gisirikare gisaba imbabazi kubera ubwoba cyateje.
Icyakora kugeza ubu ntakintu abasirikare batangaje niba hari uwakomerekejwe n’ibi bisasu cyangwa se hari icyo byangije.
Umuhoza Yves
INTAMBARA irasenya ntiyubaka.Kuva Muntu yabaho,intambara zimaze guhitana abantu bagera kuli 1 billion (milliard).Iyo urebye ibirimo kubera ku isi,nta kabuza birajyana ku ntambara ya 3 y’isi.Kubera ko bazarwanisha bombes atomiques zasenya isi,bible ivuga ko Imana izabatanga igatwika intwaro zose zo ku isi,hamwe n’abantu bose bakora ibyo itubuza.Niyo Armageddon kandi byerekana ko iri hafi cyane.Abazi ubwenge barimo gushaka Imana cyane,ntibibere gusa mu by’isi.Abo nibo bazarokoka nkuko bible ivuga.