Amerika yongereye abasirikare isanzwe ifite muri Syria nyuma yuko gukozanyaho kwa hato na hato n’abasirikare b’Uburusiya kongereye ubushyamirane muri icyo gihugu.
Abategetsi b’Amerika bavuze ko imodoka esheshatu z’intambara zo mu bwoko bwa ‘Bradley Fighting Vehicle’ ndetse n’abasirikare hafi 100 bari mu byo Amerika yohereje mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Syria.
Muri uyu mwaka, ubushyamirane hagati y’ingabo z’Amerika n’ingabo z’Uburusiya zombi zigenzura ako karere ko muri Syria bwariyongereye.
Kapiteni Bill Urban wo mu ngabo zirwanira mu mazi z’Amerika yavuze ko ibyo “bizatuma habaho umutekano ku rugaga rw’ingabo [z’amahanga zifatanya n’Amerika]”.
Yongeyeho ko usibye izo modoka z’intambara, zari zisanzwe ziri muri Kuwait (Koweit), Amerika igiye no kohereza muri Syria radari yo mu bwoko bwa “Sentinel radar” ndetse no kongera “inshuro indege z’intambara z’Amerika zikora irondo hejuru y’aho ingabo z’Amerika ziri”.
Mu itangazo yasohoye ejo ku wa gatanu, Bwana Urban, umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare by’Amerika, yagize ati:
“Leta Zunze Ubumwe [z’Amerika] ntabwo zishaka imirwano n’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose muri Syria, ariko zizarwanirira ingabo z’amahanga [zifatanyije nazo] bibaye ngombwa”.
Bwana Urban ntabwo yigeze avuga Uburusiya mu izina, ariko irindi tangazo ryasohowe n’umutegetsi wo muri Amerika, rigatangazwa bwa mbere na televiziyo NBC News, ryo ryarashe ku ntego kurushaho.
Uwo mutegetsi utatangajwe izina yagize ati: “Ibi bikorwa no kongera imbaraga ni ubutumwa bwumvikana buhawe Uburusiya ngo bukurikize ibikorwa byo ku mpande zombi byo kwirinda imirwano”.
“No kugira ngo Uburusiya n’abandi birinde ibikorwa bitari ibya kinyamwuga, bitarimo umutekano kandi by’ubushotoranyi mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Syria”.
Mu myaka ishize, hagiye habaho gukozanyaho kwa hato na hato hagati y’ingabo z’Amerika n’ingabo z’Uburusiya muri Syria.
Ariko mu byumweru bya vuba bishize, gukozanyaho mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Syria kwarushijeho gusa nk’ukugamije imirwano.
Mu mpera y’ukwezi kwa munani, abasirikare barindwi b’Amerika barakomeretse nyuma yo kugongana n’imodoka y’Uburusiya.
Leta y’Uburusiya na leta y’Amerika zitanye bamwana buri imwe ishinja indi ko ari yo yateje uko gukozanyaho. Uko byagenze byarafotowe bishyirwa kuri Twitter.
Amerika yavuze ko abasirikare b’Uburusiya bari binjiye “mu karere k’umutekano” bari bemeye ko batari bugeremo. Uburusiya bwo bwavuze ko bwari bwaburiye igisirikare cy’Amerika ko buza gukora irondo aho hantu.
Amerika ifite abasirikare hafi 500 muri ako karere – bacye cyane ugereranyije na mbere – bafasha kurinda ko kongera kwigarurirwa n’umutwe w’intagondwa wiyita leta ya kisilamu (IS).
Uburusiya bushyigikiye leta ya Syria, naho Amerika ishyigikiye abarwanyi b’aba-Kurdes bo muri ako karere, mu ntambara yashegeshe iki gihugu kuva mu mwaka wa 2011.
Uburusiya – bushyigikiye ingabo za Perezida Bashar al-Assad wa Syria – bumaze igihe budashaka ko abasirikare b’Amerika baba muri Syria.
Mu kwezi kwa cumi mu 2019, Perezida Trump yafashe icyemezo cyo gukura abasirikare 1000 b’Amerika muri Syria, bari muri icyo gihugu bashyigikira urugaga rw’abarwanyi b’aba-Kurdes rwa Syrian Democratic Forces (SDF).
Hashize amezi nyuma yaho, Bwana Trump yavuze ko yafashe icyemezo cyo kuhasiga abasirikare bacye babarirwa mu magana bo kurinda amariba ya peteroli.
Ndacyayisenga Jerome