Muri uku Kwezi dusoje kwa Mutarama 2020, umuryango ugizwe na Yehuda Yosef Adler, umugore we Jennie n’umukobwa wabo ukiri muto basohowe mu ndege yari yerekeje i Detroit ivuye Miami kubera umunuko ukabije ku mubiri w’umugabo.
Bwana Adler avuga ko we n’umuryango we bari bataramara iminota itanu bicaye muri iyi ndege maze abakozi bayo bababwira ko hari impamvu yihutirwa ituma bayisohokamo, bavugaga ko umwe mu bari bagize uyu muryango anuka cyane.
Avuga ko bariho bayivamo hari umukozi w’indege wamubwiye ko babasohoye kuko umupilote yavuze ko umubiri wa Adler unuka., none kuri ubu ukaba ubu kurega iyi kompanyi ya American Airlines.
Uyu muryango uvuga ko ugejejwe hanze wegereye abantu ukababaza niba bumva banuka, ariko ngo abantu 20 babajije bababwiye ko batabumvaho umunuko, kandi Bwana Adler avuga ko ndetse mu gitondo cy’uwo munsi bari biyuhagiye.
Adler n’umuryango we bamaze kuvanwa mu ndege, bashyizwe muri hotel bahabwa ibyo kurya maze nyuma baza kugenda n’indege ijya Detroit ku munsi ukurikiyeho, gusa icyo gihe bari batandukanye n’imizigo yabo itaravanywe mu ndege ya mbere basohowemo.
Itangazo ry’iyi kompanyi y’indege rivuga ko“umuryango wa Adler wasabwe kuva mu ndege nyuma y’uko abagenzi benshi n’abakozi b’indege binubiye umunuko ku mubiri wa Bwana Adler” , icyemezo cyafashwe kugira ngo abandi bagenzi bamererwe neza mu rugendo rwabo, ko kitafashwe gishingiye ku kwemera kwabo.
Yosef Adler n’umuryango we batanze ikirego muri leta ya Texas bavuga ko; basebejwe, batewe umunabi kandi bakorewe ivangura rishingiye ku kwemera, aho bavuga ko abakozi b’indege bavuze amagambo anenga ukwemera kwabo kw’abayahudi b’aba-orthodox.
American Airlines yavuze ko icyemezo cyo kubavana mu ndege kitari gishingiye ku kwemera kwabo, ko abagenzi bariho binubira umunuko wa bwana Adler.