Mu mugoroba wo kuri iki cyumweru ku isaha ya saa kumi na mirongo ine (16h40) ku isaha yo muri kiriya gihugu abantu batanu bishwe n’aho abarenga 40 barakomereka nyuma yuko imodoka yahuranyije mu mutambagiro muri leta ya Wisconsin muri Amerika, nkuko polisi ibivuga.
Muri ayo masaha ya ni mugoroba muri icyo gihugu dore ko hano iwacu ho hari hamaze kuba mu gicuku (00:40) zo kuri uyu wa mbere. Amashusho yafashwe agaragaza imodoka ya siporo (SUV) y’ibara ritukura igenda mu mutambagiro mu mujyi wa Waukesha, mu burengerazuba bw’umujyi wa Milwaukee.
Umukuru wa polisi muri uwo mujyi Dan Thompson yavuze ko iyo modoka yagonze abantu babarirwa muri za mirongo barimo n’abana.Umuntu umwe yafunzwe. Umutegetsi umwe yavuze ko “muri iki gihe” ibyabaye bidasa nkaho ari igikorwa cy’iterabwoba.
Ucyekwaho kwahuranya iyo modoka mu bantu yagaragaye nk’uwahungaga ava ahandi hantu ubwo iyo modoka yayerekezaga mu bantu bari mu mutambagiro, nkuko ukora mu rwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko yavuzeko hari iby’ibanze byagezweho n’iperereza, ibi akaba yabibwiye igitangazamakuru cyo muri Amerika CBS News gikorana na BBC,dukesha iyi nkuru.
Uyu mugabo utuye iruhande rw’ahabereye ubu bwicanyi witwa Angelito Tenorio yabwiye ikinyamakuru Milwaukee Journal Sentinel cyo muri uwo mujyi ko yari amaze kurangiza kugenda mu mutambagiro ubwo ibyo byabaga.
Yagize ati: “Twabonye imodoka ya SUV ayerekeza ku muvuduko wose ku muhanda w’umutambagiro. Nuko twumva ikintu giturika cyane, no kurira gukabije n’imiborogo by’abantu bagonzwe n’imodoka”.
Corey Montiho yavuze ko abo mu itsinda ry’ababyinnyi umukobwa we abamo bagonzwe n’iyo modoka.
Yabwiye icyo kinyamakuru ko “inkweto na shokola ishyushye yamenetse byari [binyanyagiye] ahantu hose”.
Ati: “Byansabye kugenda ndeba ko nabona umukobwa wanjye , aho navaga kuri umwe njya ku wundi mbona kugera ku mukobwa wanjye”.
‘Igihe giteye ihungabana’
Umupolisi mukuru Thompson yavuze ko abapolisi bafashe imodoka y’uwo ucyekwa kandi ko umuntu urimo gukurikiranirwa hafi yafunzwe, ariko ntiyagize ayandi makuru atanga. Yongeyeho ko iperereza “ririmo guhindagurika cyane”.
Yavuze ko polisi yarashe kuri iyo modoka mu kugerageza kuyihagarika.
Steven Howard ukuriye abazimya inkongi (umuriro) yabwiye abanyamakuru ko urwego akuriye rwajyanye abantu bakuze 11 n’abana 12 ku bitaro biri hafi aho nyuma yuko ibyo bibaye.
Polisi yo muri uwo mujyi nyuma yavuze ko amashuri ya leta yo muri Waukesha aba afunze kuri uyu wa mbere, kandi ko ibikorwa by’ubujyanama bigezwa ku babicyeneye. Ibitaro byita ku bana byo muri Wisconsin byavuze ko byari bimaze kwakira abarwayi 15 kugeza saa mbiri z’ijoro (20h) zaho.
Hagati aho, umukuru w’akarere ka Waukesha Shawn Reilly yavuze ko iki ari “igihe giteye ihungabana” muri uyu mujyi. Ati: “Umutima wanjye wifatanyije n’abo bose bagizweho ingaruka n’iki gikorwa cy’ubucucu”.
Polisi yo mu mujyi wa Waukesha yaburiye ko umubare w’abapfuye n’abakomeretse ushobora guhinduka mu gihe “ikusanya amakuru ry’inyongera”. Yongeyeho ko abantu benshi “bitwaye” bijyana ku bitaro byaho.
Uwo mutambagiro muri mujyi wa Waukesha – utuwe n’abantu bagera hafi ku 72,000 – uba buri mwaka ku cyumweru kibanziriza umunsi wo gushima Imana (Thanksgiving) uba ku itariki ya 25 y’ukwezi kwa cumi na kumwe.
Mu biranga uwo mutambagiro haba harimo nokwambara neza, ababyinnyi n’amatsinda y’abacuranzi. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka yari “guhozanya n’ibyishimo”.
M.Louis Marie