Leta zunze ubumwe za Amerika zasabye igisirikare cya Congo(FARDC) kurinda umutekano w’abakozi ba MONUSCO n’ibyabo mu gihe muri iyi myigaragambyo yamagana ubutumwa bw’uyu muryango bashinja uburangare igikomeje.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’umuvugizi wa USA , Ned Price kuwa 28 Nyakanga 2022 avuga ko USA ihangayikishijwe n’urugomo rurimo gukorerwa abakozi b’Umuryangho wabibimbye bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO).
Umuvugizi wa Leta Zunze ubumwe za Amerika Ned Price , yavuze ko Amerika isanga abigaragambya muri RD Congo barenze umurongo ku buryo batangiye kwica abakozi ba UN no kwangiza bikomeye imitungo y’umuryango w’Abibumbye.
Yasabye ko Leta ya Kinshasa by’umwihariko , Igisirikare FARDC na polisi kongera ingano y’umutekano ku bigo bya MONUSCO , no gushyiraho abarinzi barinda abayobozi bari muri ubu butumwa bwa UN.
Yagize ati:”Imyigaragambyo ikozwe mu mahoro iremewe rwose, gusa urugomo n’ubwicanyi ntibyihanganirwa na gato”
Leta zunze ubumwe za Amerika niyo itanga amafaranga menshi mu muryango w’Abibumye, aho mu ngengo y’imari y’uyu muryango yose, Leta zunze ubumwe za Amerika zishyura agera kuri 22%.Ibi biyiha uburenganzira bw’uko icyifuzo itanze muri uyu muryango akenshi kiba itageko bitakubahirizwa ikaba yashyiraho ibihano ku gihugu.
Mu myigaragambyo irimo kuba, mu burasirazuba bwa RD Congo bimaze kwemezwa ko abarenga 27 bamaze kuyigamo mu bice byose birimo kuberamo iyi myigaragambyo.