Leta zunze ubumwe za Amerika yaburiye abaturage bayo bifuza gukorera ingendo zabo mu bihugu birimo n’u Rwanda gutekereza kabiri kubera impamvu zirimo n’umuzo wa Kane w’icyorezo Covid-19
Leta zunze ubumwe za Amerika zibinyujije mu kigo cyayo gishinzwe gukuikirana indwara z’ibyorezo CDC , yasabye abaturage bayo guhagarika ingendo zijya mu Rwanda nyuma yaho bigaragaye ko hari umwaduko wa Kane w’icyorezo Covid-19 ukomeje ubukana mu bice hafi ya byose by’igihugu.
Mu bindi byateye Amerika gusaba abaturage bayo kwitondera ingendo ziza mu Rwanda harimo no kuba hafi y’imipaka yarwo n’ibihugu by’u Burundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hahora imirwano y’imitwe yitwaje intwaro.
Baragira bati” Hafi y’Ishyamba rya Nyungwe mu majyepfo ahana imbibi n’igihugu cy’u Burundi hari imitwe y’inyeshyamba ihora ishaka kwambuka ngo yinjire mu Rwanda. Mu ntara za Kivu zombi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo naho ni uko, hari imitwe ihora igambiriye kwinjira muri Pariki y’ibirunga mu Rwanda.
Leta zunze ubumwe za Amerika zitangaje ibi mu gihe Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa Kane yatangaje ko ubwoko bushya bwa Covid-19 yihinduranyije (Delta) bwageze mu Rwanda. Ni mu gihe kandi umubare w’abandura nawo ukomeje kubarirwa ku mpuzandego iri hejuru ya 800 ku munsi umwe.