Mu itangazo umuvugizi wa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga yashyize hanze yatangaje ko Minisitiri w’Ububanki n’amahanga w’igihugu cye yaganiriye na Abakuru b’ibihu by’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo maze bakemeranywa ko bagomba gukura ingabo ku mupaka w’ibihugu byombi
Miller avuga ko Blinken yabwiye Kagame na Tshisekedi ko ashyigikiye ibiganiro hagati y’ibihugu byombi, ngo kuko ari byo byazana amahoro mu karere kurusha gukomeza kureebana ay’ingwe.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Antony Blinken avuga ko yavuganye na Perezida w’u Rwanda hamwe na Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyakora buri wese bakaba bavuganye k’uruhande rwe, bagasezerana ko abasirikare bari ku mupaka uhuza ibihugu byombi bagomba kuhavanwa.
Matthew Miller akomeza avuga ko ibi Minisitiri Antony Blinken yabivuganye n’abakuru b’ibihugu byombi kuri uyu wa Mbere ku murongo wa Telefone, agamije kureba uko umutekano wagaruka hagati y’ibihugu byombi.
Blinken avuze ibi nyuma yuko kuva mu ntangiriro y’Ukwakira imirwano yongeye kubura hagati y’umutwe w’inyeshyamba wa M23 n’ingabo za DR Congo (FARDC) n’imitwe yitwaje intwaro izishyigikiye, nyuma y’amezi atandatu yari ashize muri rusange hari agahenge.
Ibiro bya Perezida w’u Rwanda byavuze ko Kagame yongeye kubwira Blinken ko ashyigikiye cyane gahunda zikomeje zo ku rwego rw’akarere zigamije “kuzana amahoro n’ituze” muri DR C no mu karere.
Icyakora Nta cyo uruhande rwa leta ya DR C ruratangaza ku mugaragaro kuri icyo kiganiro Perezida Tshisekedi yagiranye na Minisitiri Blinken.
Umuhoza Yves
Rwanda Tribune.com