Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zatangaje ko umuntu uzabasha kuyishiikiriza umuyobozi mushya wa Al-Qaed azahebwa asaga miliyoni 10 z’Amadorali y’Amerika
Ni ibikubiye mu itangazo ryasohowe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ejo kuwa 16 Gashyantare 2023, risaba umuntu wese uzica cyangwa se akayishikiriza Saif al-Adel umuyobozi mushya wa AL-Qaed azahebwa miliyoni 10 z’Amadolali y’AmeriKa.
Raporo y’Umuryango w’Abibumbye yasohotse ku wa Kabiri w’iki cyumweru, itangaza ko uyu mugabo Saif al Adel ,ari we muyobozi mushya wa Al-Qaed kandi ko yiteguye gukomeza ibikorwa byawo by’ubugizi bwa nabi n’iterabwoba.
Nubwo bimeze bityo ariko, Al-Qaed ntabwo iremeza Saif al –Adel nk’umuyobozi mushya wayo bitewe n’uko Abatalibani bari bakunze cyane Zawahari wahoze ayobora uyu mutwe , bagifite umujinya w’iyicwa rye ndetse bakaba bataremera ko yashizemo umwuka .
Iyi raporo kandi ,igaragaza ko uyu mutwe ugifite impungenge kuko kuri ubu ahantu Saif Al Adel atuye hazwi.
Uyu mugabo w’imyaka 62, ni Umunyamisiri wanabaye mu gisirikare cy’icyo gihugu aho yakivuyemo afite ipeti rya Lieutenant- Colonel.
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, igaragaza ko uyu mugabo ari mu batangaga imyitozo ku bagabye ibitero muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuwa 9 Ugushyingo 2001 ku nyubako ya Wall trade center cyahitanye Abanyamerika begera ku 2753.