Umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba ADF ukomoka muri Uganda ukorera mu Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo yashyiriweho igihembo cya Miliyoni 5 z’amadorari y’Amerika kumuntu uzamufata.
Uyu muyobozi w’uyu mutwe w’iterabwoba uhora wica by’urubozo abanye congo, Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika zamushyiriyeho igihembo cya miliyoni $5 ni ukuvuga miliyari 5Frw, ku muntu wese watanga amakuru yatuma afatwa , uyu muyobozi uzwi kumazina ya Seka Musa Baluku.
Uyu mutwe wa ADF ni umutwe ukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wica kandi ugasenya nta kurobanura ndetse ukaba ufitanye imikoranire n’umutwe wiyita Leta ya Kisilamu (IS).
BBC yanditse ko Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika yavuze ko Seka Musa Baluku, ushakishwa ari Umunya Uganda ushobora kuba ari mu kigero cy’imyaka 40 isatira 50.
Iyi minisiteri ibinyujije muri gahunda yo gutanga ibihembo kugira ngo hagerwe ku butabera (Rewards for Justice) yavuze ko ku butegetsi bwa Seka Musa Baluku, uyu mutwe wa ADF wibasira, ukica, ukamugaza, ufata abagore ku ngufu ndetse ukora urundi rugomo rushingiye ku gitsina kandi ugakora ibikorwa byo gushimuta abasivili barimo n’abana.
Ikomeza ivuga ko uyu mutwe ushora abana mu mirwano ndetse ugakoresha abana imirimo y’agahato muri teritwari ya Beni muri Kivu y’amajyaruguru mu Burasirazuba bwa RDC.
ADF ishinjwa kwica abaturage b’abasivile b’Abanye congo babarirwa mu bihumbi no kugaba ibitero by’ibisasu muri Uganda.
Mu mwaka wa 2020 honyine, uyu mutwe wishe abasivile barenga 849, nk’uko bivugwa n’akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye.
Umutwe wa ADF watangiye ugaba ibitero, bwa mbere muri Uganda mu myaka ya 1990.
Uyu mutwe ubarirwa mu mitwe irenga 130 ibarizwa muburasirazuba bwa DRC, ubusanzwe ni umutwe washyizwe k’urutonde rw’imitwe y’iterabwoba muri 2021.
Mukarutesi Jessica