Ubuyobozi bw’umujyi wa San Antonio muri Leta zunze ubumwe z’Amerika wageneye Pul Rusesabagina umudari w’ubutwari
Ibinyoma bya Rusesabagina byongeye kumuheshya undi mudari w’ubutwari bikaba bikomoka kuri filime ya ‘Hotel Rwanda’ mu nyandiko yasohotse hanze Rwandatribune yaboneye kopi,yashyizweho umukono na Meya w’umujyi wa San Antonio Bwana Rom Nuremberg ivuga ko Rusebagina yahawe umudari w’ubutwari ndetse na Sitati y’icyubahiro muri uwo mujyi.
mu byashingiweho n’ uruhare yagize muri filime ya ‘Hotel Rwanda yerakanye ko ariwe warokoye abatutsi muri Hoteli mille coline ibi kandi byamuhesheje n’indi mudari w’Ubwigenge utangwa na Perezida wa USA ‘Presidential Medal of Freedom’ yambitswe na Perezida George W. Bush muri 2005.
N’ubwo bimeze bityo iby’iyi midali ntibyamubujije kunengwa imyaka irahita indi irataha kubera kugoreka amateka, by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batahwemye kugaragaza uburyo yiyitiriye ibikorwa by’ubutwari atigeze akora.
Igitabo cyamuritswe muri 2015 na Edouard Kayihura, umwe mu barokokeye muri Hotel des Mille Collines, ni cyo cyashyize hanze ibinyoma bya Rusesabagina, kigaragaza ubuhamya bw’abarokotse bemeza ko Rusesabagina atari umuyobozi mukuru wa hoteli nk’uko bivugwa muri ‘Hotel Rwanda’, ndetse ko yishyuzaga abantu babaga bahahungiye.
Muri icyo gitabo, abatangabuhamya basobanuye uburyo utarabashaga kwishyura Rusesabagina, yajugunywaga hanze aho abicanyi b’interahamwe n’abasirikare batagira ingano babaga bategeye Abatutsi.
Tom Ndahiro, umushakashatsi akaba n’umusesenguzi kuri Jenoside, avuga ko Rusesabagina yifatiye amahanga igihe kirekire abasha kuyobya uburari abamuteraga inkunga ntibigera na rimwe bamenya ibindi bikorwa yari ashyizeho umutima, ahubwo bakomeza kumubona nk’umuturage usanzwe wabashije gutabara amagana y’abahigwaga.
Rusesabagina kandi yemeye ko ariwe washinze umutwe wa MRCD wabarizwagamo imitwe ya CNRD/FLN,RRM na RDI RWADA RWIZA iyi mitwe ikaba yaragize uruhare mu bwicanyi bwabereye mu gace ka Nyaruguru ahitwa Nyabimata,muri iki gihe Paul Rusesabagina niwe Perezida w’ikirenga w’ihuriro RBB(Rwanda Bridge Builders) ribarizwamo imiryango y’Abajenosideri nka Jambo asbl,FDU INKINGI iri huriro Amb.Mukankusi Charlotte umwe mu barwanya ubutegetsi yarigereranyije na PARMEHUTU yo mu gihe cya Perezida Kaibanda Geregori.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune