Umuyobozi w’Umuryango Urwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda(TIR) asanga Leta y’u Rwanda idakwiye kuganira n’abarimo imitwe yitwaje intwaro batagira n’umudugudu bafashe ku butaka bw’u Rwanda.
Ibi yabigarutseho ubwo umunyamakuru wa Rwandatribune yari amubajije uko abona ibitekerezo biherutse gutangwa n’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, DGPR, ryasabye ko Guverinoma y’u Rwanda ikwiye kuganira n’abayirwanya yaba abitwaje intwaro n’abatazitwaje.
Mu kiganiro Umuyobozi wa DGPR, Dr Frank Habineza aheruka kugirana n’Ijwi ry’amerika, yavuze ko igihe kigeze ngo u Rwanda rwicarane n’imitwe yitwaje intwaro irurwanya ndetse n’itazitwaje.
Kubwa Madame Ingabire Marie Immaculee,ngo Leta y’u Rwanda iramutse inafashe iki cyemezo ikemera ubusabe bwa Democratic Green Party of Rwanda, yayigaya. Ati:” Leta y’u Rwanda iramutse ifashe iya mbere ngo igiye kugirana imishyikirano n’abafashe intwaro nayigaya cyane. Baramutse babisabye ikabyemera nabwo nayigaya kandi si jyewe jyenyine.”
Madame Ingabire avuga ko iyo mitwe irwanya u Rwanda nta mpamvu nimwe ifite yo kuba yakwemererwa ibiganiro, kabone n’ubwo baba hari ibyo basaba Leta y’u Rwanda ngo babone kurambika izo ntaro bafashe hasi. Yagize ati:” Ubundi se batashye? Hari uwababujije gutaha iwabo? Wari wabona Leta ishyikirana n’umuntu utarafashe n’Umudugudu umwe basi? Ushyikirana n’umuntu munganya ingufu cyangwa uzikurusha. Abo avuga bafite izihe ngufu?”
Madame Ingabire avuga ko kuri we azi neza ko icyo abarwanya Leta y’u Rwanda bose bahuriyeho ari ukumaranira ubutegetsi, bityo asanga Politiki y’u Rwanda ifunguriye amarembo buri wese ushaka kuyobora kandi akaba abyemerwa n’amategeko nta miziro afite. Aha niho ahera avuga ko ushaka ubutegetsi mu Rwanda akwiye gutaha, akabuhataniramu matora yatsinda akayobora.
Ati:”Icyo barwanira nta kindi ngo barashaka ubutegetsi. Bazaze biyamamaze, nibatsinda bazategeke!”
Ku mpungenge zagaragajwe na Democratic Green Party of Rwanda, ivuga ko aba barwanya ubutegetsi bitwaje intwaro bashobora kuzaba imbogamizi ku mahoro arambye buri munyarwanda yifuza, avuga ko aba barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda nabo ubwabo batazi ibyo barimo, kuko bihorera mu myirwane no kudahuza, bityo asanga amaherezo yabo ntayo. Ati:” Bazisuganye nababwira iki? Wibashinyagurira, nabo ubwabo hagati yabo bananiwe kwishyira hamwe ngo bazisuganya?”
DGPR ivuga ko mubo Leta y’u Rwanda igomba kuganira nabo, hatagomba kubonekamo abakoze Jenoside cyangwa abandi bafite ibyo bahamijwe n’ubutabera bw’u Rwanda.
Mu mitwe irwanya u Rwanda ikoresheje intwaro, harimo FDLR, RUD Urunana na FLN. FDLR igizwe ahanini n’abahoze muri Guverinoma ya Habyarimana bagize uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994. Mu gihe FLN yiyomoye kuri FDLR ifatwa nk’umutwe w’iterabwoba ushinjwa kugaba ibitero byaguyemo abaturage mu majyepfo y’u Rwanda. Umutwe wa RUD Urunana wo wibukirwa ku kuba waragabye igitero mu Kinini mu mwaka 2019 nacyo cyaguyemo inzirakarengane z’abaturage.
Hari kandi RNC ya Kayumba Nyamwasa ishinjwa kugaba ibitero by’ama Grenade mu mujyi wa Kigali. Iyi RNC kandi ni nayo yagize uruhare runini mu ishingwa ry’umutwe wa P5 nawo uri ku rutonde rw’ihungabanya umutakano w’u Rwanda.
Barindire ko uwo twatoye arangiza manda y’ ubuyobozi twamushinze, hanyuma baziyamamaze barebe ko batorwa bazabone gukoresha impano zabo zibarimo. Niba barimo gukora neza barimo kunguka amajwi cyangwa amanota meza, ariko niba barimo gukora nabi ubwo barimo guhomba amajwi no kubona amanota ari hafi ya zero ndetse no kurushaho kubaka dosiye zabo zo kwegerezwa umushinjacyaha, ari nako bagenda borohereza ubugenzacyaha. Kurwanya igihugu n` uwo twatoye ni crime!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!.