Utubari tugera ku 160 twamaze gufatirwa ibihano kubera kurenga ku mabwiriza ya Leta ateganya ko tutagomba kurenza isaha ya sasaba z’ijoro(1h00) tugipima inzoga .
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Kigali today ,ACP Rutikanga umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, yatangaje ko hari utubari tugera ku 160, tumaze gushyirwa mu bihano kubera kurenga kuri aya mabwiriza.
Yakomeje avuga ko hari amakuru agenda atangwa avuga ko hari abapima inzoga bakaremza amasaha yagenywe, maze igihe inzego z’umutekano zije kubafata bagahanahana amakuru ,inzego z’umutekano zamara kuhava bakongera gufungura.
Ibi kandi byanemejwe na RDB(Rwanda Development Board),yavuze ko utubari tumaze gushyirwa mu bihano ko ari utubari 160,twarenze kumabwiriza,y’ifunga n’ifungura ry’utubari.
ACP Rutikanga yavuze ko iki gikorwa cyo gukurikiza iyubahiriza ry’aya mabwiriza yasohowe n’urwego rw’igihugurw’iterambere,RDB gihuriweho n’inzego nyinshyi.Yemeje ko kugeza ku wa 5 Nzeri 2023,mu gihugu cyose utubari 160,aritwo twari tumaze kugwa mu ikosa ryo kurenza amasaha yo gufungiraho.
Yakomeje avuga ko abacuruzi b’utubari , baganirijwe bihagije,bityo ko nta mpamvu nimwe yaba urwitwazo ndetse ko uzakomeza kutubahiriza aya mabwiriza azajya abihanirwa ndetse ko amande ari hagati y’ibihumbi 100 rwf na Miliyoni 5Rwf, ariyo azajya atangwa na banyiri utubari twarenze kuri aya mabwiriza .
Niyonkuru Florentine.
Rwandatribune.com