Abarimu bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bo mu mujyi wa Uvira, baherekejwe n’abanyeshuri nk’uko ifoto ibigaragaza, bazindukiye mu myigaragambyo basaba leta kubongeza umushahara ikavanaho n’ubusumbane bavuga ko bugaragara mu bihembo bagenerwa.
Ibyo byabaye kuri uyu wa gatatu aho abarimu bigisha mu mashuri ya leta yo mu mujyi wa Uvira mu ntara ya Kivu y’Epfo muri Repubulika ya demukarasi ya Congo bakoze imyigaragambyo yo gusaba ko leta ibaha umushahara ungana n’amadolari y’Amerika 500 mbere y’uko batangira imirimo yo kwigisha abanyeshuri bamaze amezi agera kuri abiri batiga.
Kuva Kavimvira werekeza ku biro by’umujyi wa Uvira, umuhanda wuzuye abarimu bamwe muri bo bambaye imyambaro y’umukara, abandi bambaye amasashe y’umukara mu mutwe bafite ibyapa, bagendaga baririmba bavuza amafirimbi.
Jean Pierre Irenge umuyobozi wa Sendika y’abarimu mu karere k’uburezi ka Kivu y’Epfo avuga ko bakoze iyi myigaragambyo mu rwego rwo gusaba leta ko ishyira abarimu mu buzima bwiza, burimo kubaha imishahara myiza, maze agira ati:
“Umushara wa mwarimu ni muke cyane ntushobora kumurangiriza ukwezi, twebwe abarimu turasaba ko baduha amadorale 500 angana n’amafaranga yo muri Congo miliyoni 1.5 mbese ku mwalimu uhembwa make.
Nibaduha amadolari 500 tuzakora ibishoboka kugira ngo abanyeshuri bongere bige”.
Bamwe mu barimu bigaragambya bagize icyo batangaza maze babivuga muri Aya magambo:
Mwenge Kitungano Apolline ni umwarimu kazi wigisha ku ishuri ribanza rya Ep Katonyera asanga umushahara ungana n’amafaranga yo muri Congo 242 000 cyangwa amadolari y’Amerika 80 ku kwezi leta ibaha ari mukeya cyane bitewe n’uburyo ubuzima buhenze muri Congo.
Uyu mwarimukazi yagize ati“Njyewe, umwarimu wo kuri Katonyera, mpembwa amadolari 80, nishyura inzu amadorari50, none se $30 asigaye azahahira iki abana? Azambabika gute? Azabigisha gute? Ni barwara azabavuza gute”?
Kizehe Jonathan ni umuyobozi w’ishuri ribanza rya Kagogo. Na we ashimangira ko imibereho yabo atari myiza bitewe n’umushahara muke avuga ko leta ibahemba kuko nta n’ubwishingizi bafite bwo kwivuza.
Gusa, kubera iyi myigaragambyo y’abarimu imaze iminsi iba muri iki gihugu hari bamwe mu babyeyi bahisemo kuvana abana babo mu bigo bya leta, bajyanwa mu bigo byigenga.
Umuyobozi wungirije w’umujyi wa Uvira Kifara Kyky Kapenda, yasezeranije aba barimu bakoze imyigaragambyo ko ubutumwa bwabo abugeza kwa Minisitiri ushinzwe uburezi ku rwego rw’igihugu.
Usibye gusaba ko abarimu bahembwa amadorale 500, basabye kandi ko abarimu bashya batarahembwa na bo, bahembwa ndetse hakavanwaho uturere tugena imishahara.
Ubusanzwe muri Repubulika ya demokarasi ya Congo abarimu barushanya imishahara bitewe n’akarere cyangwa igisagara barimo.
Imibare igaragazwa n’ibarurishamibare rya leta yerekana ko abakorera mu mujyi wa Kinshasa bahembwa arenga gato amafaranga yo muri Congo 400000 ($137) mu gihe abo mu mijyi irimo za Bukavu na za Goma bahembwa 347000 fc ($119) naho abo muri za Teritware za Uvira 247000fc ($85) nk’uko V.A ibitangaza.
Si ubu gusa abarimu bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bigaragambya dore ko na mbere Yuko amashuri atangira habaye imyigaragambyo isa nk’iyi ndetse no mu itangira hari abataritabiriye iyo gahunda banavuga ko batazigera bigisha batarongezwa umushahara.
Rwanda tribune.com