Nyuma y’uko ingabo z’u Burundi ( FDNB ) zinjiriye mu turere tugenzurwa na Mai Mai Kijangala naBuhirwa mu ijoro ryo ku wa gatatu w’icyumweru gishize , abarwanyi bo mu mitwe yombi ya Mai Mai hamwe n’abagize ingabo z’u Burundi banasahuye byibuze inka zigera kuri 400 i Mutarule, muri teritwari ya Uvira bica n’umusirikare wa FARDC.
Abasirikare bagera kuri 90 bo muri FDNB (Ingabo z’igihugu z’u Burundi) bambutse uruzi rwa Rusizi rutandukanya u Burundi na DRC kuri uyu wa Gatanu , bifatanya n’arwanyi b’imitwe y’aba Mai Mai bafatanya kurwanya umutwe wa Red Tabara n’abafatanyabikorwa bayo mu turere dutandukanye two mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa DRC.
Nk’uko abaturage bo mu kibaya cya Rusizi babitangaza ngo mu gitondo cyo kuwa gatanu, Abasirikari benshi b’Abarundi bambutse uruzi rwa Rusizi bajya mu gace ka Kigoma, muri Teritwari ya Uvira mu ntara
ya Kivu y’Amajyepfo.
Bamwe mu baturage baganiriye na Source Media Burundi dokesha iyi nkuru batashatse kuvuga amazina yabo ku mpamvu z’umutekano wabo bemeje ko babonye abo basirikari bagera kuri 90 banyura mu duce twa Nyakabere na Kyanyunda.
Aba baturage bakomeza bavuga ko babonye abasirikari b’Abarundi bambuka uturere twa Kahanda na Rukobero. Uturere twombi tugenzurwa na Mai Mai Kijangala na Buhirwa ndetse ko mu ijoro ryo ku wa gatatu w’icyumweru gishize , abarwanyi bo mu mitwe yombi ya Mai Mai hamwe n’abagize ingabo
z’ u Burundi banasahuye byibuze inka zigera kuri 400 i Mutarule, muri teritori ya Uvira bakica n’umusirikare w’ingabo za Congo FARDC.
Bakomeza bagira bati “Bishe umusirikare wa FARDC (Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo) kandi basahura inka zigera kuri 400”.
Umukozi w’ingabo za Congo-Kinshasa FARDC muri Rejima ya 3304 ikorera muri ako karere yemeje ko “Umwe mu ba sirikare ba FARDC bari bari i Mutarule yahiciwe nizo ngabo z’u Burundi zifatanyije na
Mai Mai.
Mu ntangiriro z’icyumweru gishize , i Magunda na Kakuku muri Kivu y’Amajyepfo havuzwe imirwano hagati y’abasirikare b’Abarundi bashyigikiwe na Gumino, itsinda rya Colonel Nyamusaraba n’inyeshyamba z’umutwe witwaje intwaro wa Red Tabara.
Abashumba bo muri ako gace ko muri Kivu y’Amajyepfo bavuga ko barengewe no gusahura inka mubyumweru bibiri bishize kuko mu cyumweru gishize, byibuze inka 500 zasahuwe mu gace ka Kiziba/Bijombo zisahuwe na Red Tabara mu gohe izindi zigera kuri 400 zasahuwe n’ingabo z’igihugu cy’u Burundi.
Umuhoza Yves