Itsinda ry’Imitwe y’inyeshyamba ikomoka mu gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo,Wazalendo bisobanura abakunda igihugu kurusha abandi bakomeje gukora ibikorwa by’urukozasoni, aho mu rukerera rwo kuri uyu wa 1Kanama 2023, humvikanye urufaya rw’amasasu menshi bari gutobora iduka ry’umuturage, riri mu mujyi wa Sange, muri Kivu y’Amajyepfo.
Ibi byabaye ahagana mu masaha ya saa munani z’ijoro, ubwo izo nyeshyamba za Wazalendo zarashe urufaya rw’amasasu menshi, ubwo zatoboraga iduka ry’umuturage riri muri gasantere ka Musenyi, gaherereye mu mujyi wa Sange, muri Teritware ya Buvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Itsinda rya Wazalendo abiswe ko ari abakunda igihugu kurusha abandi, bakaba bafasha igisirikare cya Republika ya Democrasi ya Congo FARDC kurwanya umwanzi w’igihugu cyabo M23.
Nkuko amakuru abivuga, Wazalendo basahuye iduka rifite izina rya Kadaha, riri muri santere ya Musenyi iherereye mu mujyi wa Sange, muri Cheferie yo mu kibaya cya Ruzizi.
Ubwo Wazalendo bibaga iryo duka, abaturiye ako gace bavuze ko aricyo gihe muri iyo santere ya Musenyi, humvikanye urusaku rw’amasasu menshi. ubwo bamwe muri Wazalendo bi kanganye maze ba rarasa abaturage nabo batangira guhunga gusa ibi ngo byabaye umwanya utari muremure kuko abashinzwe umutekano nabo bahise bagoboka maze bakora akazi kabo nk’uko umuturage wo muri ako gace witwa Rukara yabitangaje.
Amakuru avuga ko muri iryo duka hibwe ibintu byinshi. harimo Telephone nyinshi zacururizwagamo, Amafanga ndetse n’ibindi byinshi nk’uko Rukara akomeza abitangaza.
Nyuma abahagarariye Soseyete Sivile muri Sange, bahamagariye abaturage gutuza ngo abashinzwe umutekano bakore akazi kabo.
Ati: “Turasaba abaturage gutuza, abashinzwe umutekano bakore akazi kabo. Ikindi ni uko dusaba abashinzwe umutekano kugarura umutekano no gukora ibishoboka byose abakoze aya mabi bagashakishwa, bafatwa bagahanwa by’intangarugero. Turashaka amahoro leta nikore inshingano zayo.”
Abaturage bakomeje kunenga abiyise abakunda igihugu kurusha abandi, kuko bakomeje kubabuza umutekano kandi biyitako aribo bagomba kuwugarura.
Uwineza Adeline