Uwitwa Sendugu Museveni wahoze mu mutwe wa M23, yashinze umutwe w’inyeshyamba we ugamije kurwanya uyu yahozemo, none yahawe ubutumwa n’uyu mutwe wamureze.
Sendugu Museveni yashinze umutwe w’i Maisi yise PARECO/FF aho ugamije kurwanya umutwe wa M23 wananiwe n’Igisirikare cya Congo Kinshasa, kikiyambaza indi mitwe ariko na bwo ukaba warakomeje kuba ibamba.
Bamwe mu basesengura iby’umutwe wa M23, bavuga ko uyu mutwe mushya wa Sendugu Museveni, waba ari nk’uruhinja imbere ya M23 kuko uyu mutwe wananiwe n’Igisirikare cya Congo (FARDC) nubwo gifatanyije n’indi mitwe ikorera muri Congo irimo n’uwa FDLR ugizwe n’abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside Yakorewe Abatutsi.
Uyu mutwe uvutse mu gihe i Nairobi hateranira inama ihuje Guveirinoma ya Congo n’imitwe y’Abanyekongo bigamije gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano byabaye agatereranzamba mu Burasirazuba bwa Congo.
Ibi biganiro bibaye nyuma y’ibyabereye i Luanda muri Angola mu cyumweru gishize, byasabye ko hubahiriza imyanzuro y’inama z’abakuru b’Ibihugu bya EAC yabereye i Nairobi mu bibe byatambutse yategetse imitwe yose ikomoka muri Congo gushyira hasi intwaro ubundi ikayoboka inzira z’ibiganiro mu gihe ikomoka hanze na yo yasabwe kurambika intwaro hasi ubundi igataha.
RWANDATRIBUNE.COM
Nawushinge namubwira iki? Ni nko gushakira umugeni mu bitaro cyangwa kugurira imodoka mu igaraji!
Gufatanya na FARDC! na FDLR!!!!
Congo we!!!
Harya umuntu araryama agatekereza gushinga umutwe bugacya yawuboneye izina akanawutangiza kweri?