Julier Paluku Minisitiri w’inganda muri DRC akaba yaranabaye Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, yatangaje ko Umutwe wa M23 uri kugaragaza imbaraga zidasanzwe .
Ibi, Julier Paluku yabitangaje k’umunsi wejo ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru avuga ku kibazo cy’umutekano m’uburasirazuba bwa DRC.
Uyu mugabo wabaye Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru mu gihe cy’imyaka 12 k’Ubutegetsi bwa Joseph Kabila,yavuze ko umutwe wa M23 ukomeye cyane bitewe n’uko ufashwa n’u Rwanda rufite igisirikare cy’ubakitse kandi gikomeye.
Icyakora Julier Paluku, yateze iminsi M23 n’u Rwanda avuga ko n’ubwo ari igisirikare gikomeye bakabikoresha mu guhungabanya umuteno wa DRC, ubuhangange bwabo butazahoraho iteka asaba Abanye Congo bose kujya inyuma y’igisirikare cya FARDC kitorohewe na M23 muri iyi minsi.
Yagize ati:” Ikigagaragara n’uko umutwe wa M23 ukomeye cyane ariko ibi byose biraterwa n’inkunga uhabwa n’u Rwanda rufite igisirikare gikomeye kandi rwiyemeje guhugabanya umutekano w’igihugu cyacu. Icyo navuga hano n’uko ubwo buhangange bwabo butazahoraho iteka. Niyo mpamvu nsaba Abanyekongo bose kujya inyuma ya FARDC tukarwanya M23 twivuye inyuma .”
Julier Paluku, atangaje ibi mu gihe Umutwe wa M23 ukomeje gukubita inshuro FARDC ifatanyije n’inyeshyamba za FDLR ,Nyatura CMC, Nyatura APCLS n’abacancuro b’Ababazungu mu mirwano iri kubera muri Teritwari ya Masisi na Rutshuru.
Nyuma ya Rutshuru ,ubu M23 ikomeje kwigarurira ibice byinshi muri Teritwari ya Masisi aho yamaze kugera mu marembo ya Sake , byatumye abahatuye batangira guhunga mu gihe abatuye Goma nabo batangiye kugira igihunga.