Edgar Lungu wahoze ari Perezida wa Zambia yiyemeje kujyana Guverinoma y’igihugu cye mu rukiko, ayishinja kuba ngo yaramubijije kujya muri Koreya y’Epfo yitabiriye inama, aho yagombaga kwitabira i nama mpuzamahanga ku mahoro.
Avuga ko mu gihe yagombaga kwitabira iyo nama, yavanywe mu ndege kubera ko ngo nta ruhushya rwa guverinoma yari afite rumwemerera gukora urwo rugendo.
Lungu yamaze gutanga ikirego cye mu rukiko rukuru rwa Lusaka, avuga ko yahohotewe n’inzego z’umutekano zitwaje impamvu za Politiki.
Ishyaka rye rya PF naryo rivuga ko Lungu yarenganijwe kandi ko ngo bitari ngombwa kumenyesha guverinoma iby’urwo rugendo, mu gihe yari yiyishyuriye itike n’ibindi byose bikenewe.
Umuvuzi w’iri shyaka, Emmanuel Mwamba anavuga ko na mbere yaho Edgar Lungu yanangiwe gusohoka mu gihugu ngo ajye kwivuza hanze yacyo.
Avuga ko uko kumubuza kugira aho ajya hanze ari ugutambamira uburenganzira bwe.
Muri 2021 ni bwo Edgar Lungu yasimbuwe ku butegetsi na Hakainde Hichilema unayoboye muri iki gihe iyi Zambia
Nubwo yahise atangaza ku mugaragararo ko avuye muri politiki, bikekwa ko yaba ashaka kuyigarukamo ndetse akaba ngo yaba azanahatana mu matora yo muri 2026.