Abaheruka guhabwa imbabazi na Perezida Paul Kagame bahoze ari abarwanyi b’umutwe wa MRCD-FLN barimo Nsengiyumva Herman wari umugizi w’uyu mutwe , bagaragaje ibyishimo bidasanzwe nyuma yo kuva muri gereza ya Mageragere, banagenera ubutumwe imitwe irwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda bahozemo.
Ubwo bari bageze i Mutobo aho bagomba guhabwa amahugurwa k’uburere mbonera gihugu ,Ubumwe n’ubwiyunge ,gukunda igihugu n’ibindi birebana n’ubuzima bw’igihugu, Nsengiyumva Herman wahoze avugira inyeshyamba za FLN ataratabwa muri yombi, yabwiye itangazamakuru ko ababa mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bashatse bashyira intwaro hasi bagataha gufatanya n’abandi kubaka igihugu.
Ati:” Inama nabagira ni ugushyira intwaro hasi bakaza gufatanya n’abandi kubaka igihugu, kuko intego yabo batazabasha kuyigeraho nk’urikije imbara n’ubushobozi by’ingabo z’u Rwanda niboneye.”
Nsengiyuma Herman , yakomeje ashimira Perezida Paul Kagame kubw’imbazi yamuhaye we na bagenzi be bahoze mu mitwe yitaje intwaro irwanya u Rwanda ndetse ko kubw’ibyaha bakoze batari bakwiye imbabazi.
Uwitwa Mukashyaka Saverina wahoze mu mutwe wa FDLR ,nawe yunzemo ashimira Perezida Kagame kubw’imbabazi yamuhaye kandi atari azi kwiye.
Ati:” Perezida Kagame ni Umubyeyi n’Umuyobozi mwiza ,azakomeze ayobore kuko nshingiye kubyo twakoze tutari dukwiye imbabazi.
Twibutse ko Nsengiyumba Herman yahoze ari umuvugizi w’inyeshyamba za FLN , icyo gihe zikaba zari zishamikiye ku mpuzamashyaka ya MRCD-Ubumwe ,umwanya yagiyeho asimbuye Nsabimana Callixte Sankara wari umaze gutabwa muri yombi afatiwe mu gihugu cya Coomoros, ariko mu nyuma y’igihe gito ari kuri uwo mwanya , Herman nawe yahise tabwa muri yombi afatiwe mu mashyamba ya DRC.
Kuri ubu, aba bahoze mu mitwe irwanya u Rwanda, bajyanywe i Mutobo nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida Paul Kagame, bakaba barafunguranywe na Paul Rusesabagina wahoze ari umuyobozi wa MRDC-Ubumwe nawe wahawe imbabazi.
Mukarutesi Jessica