Umuyobozi w’umutwe w’inyeshyamba witwa FPRC wari umaze igihe ukorera muri Centrafrica Jenerali Ousta Ali yarambitse intwaro hasi maze yemera gusubizwa mu buzima busanzwe.
Uyu mujenerali wari ufite abasirikare bazengereje abanya centafurika yamburiwe intwaro mu gace ka Biraoaha ni ho hafatwa nk’umurwa mukuru wa Perefegitura ya Vakaga, iherereye mu burasirazuba bwa Repubulika ya Centrafrique.
Uyu muyobozi wahoze ari umuyobozi mukuru wa Etat Major muri izi nyeshyamba yemeje ko asubiye I Bangui, aho yiteguye guhita yinjira mu mwuga w’ubudozi.
Centrafrique ni igihugu cyazahajwe n’imitwe y’inyeshyamba ndetse kugeza n’ubwo umukuru w’igihugu arindwa n’ingabo z’amahanga.
Iki gihugu kikiri mu nzira y’amajyambere giherereye muri Afurika yo hagati, ni igihugu kidakora kunyanja ariko kiri hafi yayo ukurikie n’ibindi ihugu byo muri Afurika yo hagati.
Iki gihugu gikikijwe n’ibihugu 6 birimo Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani y’amajyepfo,Sudani y’amajyaruguru,Tchad,Cameron ndetse na Congo Brazavile.
Iki gihugu kandi cyoherejwe mo ingabo z’umuryango w’Abibumbye kugarura amahoro no kurwanya ibikorwa by’inyeshyamba zitandukanye, ni ibikorwa byanitabiriwe n’ingabo z’u Rwanda.
Umuhoza Yves