Mu mujyi wa Bukavu mu ntara ya Kivu y’majy’epfo, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, haravugwa inkuru y’umukobwa wapfuye akubiswe n’abaturage ndetse nyuma akaba yahise anamutwika.
Uyu mukobwa wiciwe ku karubanda bamuziza ko ari we nkomoko yo gutwikwa kw’amazu aherutse gutwikwa muri kariya gace.
ibi byabaye kuwa gatandatu nyuma y’uko abantu bavuze ko uwo mukobwa bamufashe afite ijerikani irimo lisansi hafi y’ahantu hahiye amazu, bamushinja ko ari we uri inyuma y’inkongi zimaze iminsi zibasira ingo zo mu gace ka Panzi muri Bukavu.
Umwe mu banyamakuru bigenga bakorera i Bukavu yavuze ko abantu benshi bahururanye ibibando, amabuye, n’ibindi bintu byose bibabaza bagakubita uyu mukobwa w’imyaka 17 kugeza ataye ubwenge.
Justin Kabangu, umwe mu baturage b’i Bukavu yabwiye Rwandatribune.com ko yageze aho ibi byabereye birangiye, akumva abantu bamwe bicuza kubera urupfu rw’uyu mukobwa bishe nta kimenyetso cy’ibyo bamushinjaga gihari ko gusa ari uko bamubonye hafi aho, afite ijerekani irimo lisansi gusa.
Niyonkuru Florentine.