Umwe mu basirikare b’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) wahisemo kugitera umugongo akajya muri M23, yemeje ko Perezida wa Congo, Félix Antoine Tshisekedi afasha imitwe iri gukorera Jenoside Abanyekongo b’Abatutsi.
Ni nyuma yuko M23 yerekanye abandi basirikare bahoze muri FARDC, bakayivamo kubera ibikorwa bibi byayo, bagahitamo kuyoboka M23 babona ifite intego nziza.
Umwe muri aba basirikare, yavuze ko imitwe ikomeje guhohotera Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi nka Wazalendo, Maï-Maï, Nyatura, PARECO na FDLR, ifashwa na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi.
Avuga ko intego y’iyi mitwe ari ukurandura Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, kuko ari na yo ntego y’uyu mukuru wa kiriya Gihugu Tshisekedi.
Ati “Njyewe nabonye intego yabo ari ukurandura Abatutsi nk’uko bakomeje kubivuga. Nabonye ntabyemera, mpitamo guhagarika gukomeza gukorana na bo kuko iyo mitwe ni yo baha inshingano, twe bakadushyira ku ruhande, nibwo nabonye ko ari ikibazo, ndatoroka nza muri M23.”
Umutwe wa M23 ukomeje gusaba ko uburenganzira bw’Abanyekongo bose bwubahirizwa by’umwihariko Abo mu bwoko bw’Abatutsi ntibakomeze gutotezwa no kwicwa, umaze iminsi uri kurekura ibice wari warafashe mu rugamba yarwanagamo na FARDC irwanya ubwicanyi bukorerwa Abatutsi.
Gusa bamwe mu basesenguzi bavuga ko igihe icyo ari cyo cyose, imirwano yakubura hagati y’uyu mutwe wa FARDC, kuko yaba FARDC ikomeje kwitegura mu gihe M23 na yo ivuga ko itazakomeza kwihanganira ko Abatutsi bakomeza kugirirwa nabi.
RWANDATRIBUNE.COM