Maj Gen James Birungi wasimbuye Maj.General Abel Kandiho ku mwanya w’Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Iperereza mu Gisirikare cya Uganda (CMI), ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ine aho yazanye n’itsinda ayoboye.
Uru rw’umuyobozi wa CMI, Maj Gen James Birungi n’itsinda ayoboye rwahishuwe na Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka za Uganda akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni.
Gen Muhoozi Kainerugaba mu butumwa yanditse kuri Twitter ye kuri iki Cyumweru tariki 05 Kamena 2022, yavuze ko umuyobozi wa CMI ari mu Rwanda.
Muhoozi yashimiye Perezida Paul Kagame, na Brig Gen Vincent Nyakarundi wakiriye iri tsinda rya CMI riyobowe n’umukuru wayo, ndetse ashimira na RDF muri rusange.
Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Col Ronald Rwivanga, yemeye aya makuru yuko umuyobozi wa CMI n’itsinda ayoboye bari mu Rwanda mu ruzinduko rugamije gushimangira ubufatanye mu guhererekanya amakuru.
Uru ruzinduko rw’ukuriye CMI, ruje nyuma y’ukwezi Ukuriye Ishami rw’Ubutasi bw’Igisirikare cy’u Rwanda, Brig Gen Vincent Nyakarundi na we agiriye uruzinduko muri Uganda.
Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, tariki 11 Gicurasi 2022, yakiriye mu biro bye Brig Gen Vincent Nyakarundi bagirana ibiganiro bigamije gukomeza gutsimbataza umubano w’Igisirikare ku mpande zombi.
Izi nzinduko hagati y’igisirikare ku ruhande rw’u Rwanda na Uganda, zikomeje kuba mu gihe Ibihugu byombi bizahuriye umubano wari umaze igihe urimo igitotsi.
Lt Gen Muhoozi Kainerugaba ukomeje kugaruka ku mikoranire hagati y’Ibisirikare byombi, ni umwe mu bagize uruhare rukomeye ku kubyutsa umubano w’u Rwanda na Uganda.
RWANDATRIBUNE.COM